Mu gitaramo abahanzi bize mu ishuri ryisumbuye rya APACE n’abandi banyeshuri bahize niho bahuriye, bacinya akadiho karahava bari kumwe na Christopher ndetse na Knowless.
Byari mu rwego rwo guhura nk’abanyehuri bahize bagita ngo bajye bahura bategura ibikorwa bahuriraho, ndetse banategurire hamwe bimwe mu bikorwa iri shuri rikunze kugira.
Muri iki gitaramobyari ibirori, ubwo Knowless yataramaga nk’umunyeshuri wahize, ariko akaba amaze kugera ku rwego rwishimirwa na benshi mu gihugu kubera umuziki, aha hari hagaragaye n’umuyobozi w’iri shuri.
Aha Christopher na we uzaharangiza amashuri yisumbuye uyu mwaka yabyinnye karahava, nubwo akihiga ntiyafashwe nk’umunyeshuri ahubwo nk’umuhanzi kuko yataramye nk’umuhanzi ukunzwe mu Rwanda.
Iki cyigo kizwiho kuba cyarizemo na bamwe mu bahanzi bazwi kandi bakunzwe hano mu Rwanda nka Kamichi, Knowless, Christopher, Mahomet(TNP), Clément (Producer ukuriye Kina Music) Ngeruka Faysal, Tonzi, Aline gahongayire, Alexis Dusabe, nabo bagombaga gutarama, ariko ntibaboneke Devidencho uzwiho gutunganya umuziki(Audio Producer) n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO