Umuhanzi w’umunyarwanda ‘Kode Zik’ wahoze yitwa ‘Faycal’ kuri ubu ubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi, agiye gushyira igice cya mbere yise “EP One” cya album ye izaba igizwe n’indirimbo nyinshi.
Mu gitaramo kizabera i Buruseli ahitwa ’De Rinck’ tariki ya 17 Gicurasi uyu mwaka, ni bwo Kode azamurika ‘EP One’, aho azaba yifatanyije n’abaraperi bakomeye bo mu Bufaransa nka Hakim Mouhid uzwi ku izina rya ‘Canardo’ uzwi mu ndirimbo nka Mélé Mélé, Je ne perds pas le nord, n’izindi, akaba ari na murumuna w’umuraperi ‘Lafouine’, hamwe n ‘M.A.S’ uzwi mu ndirimbo nka Pilote, Fort come un soldat, Tu finis par danser, n’izindi.
Akimenya iby’iki gitaramo, umuhanzi w’ikirangirire ‘Lokua Kanza’, ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yageneye Kode Zik ubutumwa bunyujijwe mu mashusho agira ati: ”Numvise ko ufite igitaramo tariki ya 17 Gicurasi, ndakwifuriza kugira igitaramo cyiza ndetse nkanakwifuriza ibyiza gusa.”
Kode aragaragaza icyizere cyo gukomeza kuzamura umuziki we, dore ko kugeza ubu hari y’i Buruseli yitwa ‘KIF’ iri kugenda ikina indirimbo ze cyane.
Reba indirimbo ye ’Mélé Mélé’ hano:
Reba indirimbo ye ’Pilote’ hano:
Reba indirimbo ye ’Nakazonga’ hano:
Reba ubutumwa ’Lokua Kanza’ yageneye ’Kode Zik’ hano:
Reba indirimbo ’Good Time’ ya Kode hano:



















TANGA IGITEKEREZO