00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LIVE: Igitaramo cya mbere cya Live i Kigali

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 29 June 2013 saa 06:49
Yasuwe :

Hano kuri Stade Amahoro abantu ni benshi cyane bitabiriye igitaramo cya mbere cya LIVE cy’abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.
LIVE NONAHA:
Igitaramo kirasojwe abantu baratashye!
Abagize akanama nkemurampaka batanze impapuro bandikagaho amanota bahaga buri muhanzi. Izo mpapuro bazishyikirije abashinzwe kubarura amajwi ba PWC.
Kamichi niwe ushoje igitaramo
Hakurikiyeho Dream Boyz
Hakurikiyeho Fireman
Hakurikiyeho Danny Nanone
Urban Boyz nibo (…)

Hano kuri Stade Amahoro abantu ni benshi cyane bitabiriye igitaramo cya mbere cya LIVE cy’abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

LIVE NONAHA:

Igitaramo kirasojwe abantu baratashye!

Abagize akanama nkemurampaka batanze impapuro bandikagaho amanota bahaga buri muhanzi. Izo mpapuro bazishyikirije abashinzwe kubarura amajwi ba PWC.

Kamichi niwe ushoje igitaramo

Hakurikiyeho Dream Boyz

Hakurikiyeho Fireman

Hakurikiyeho Danny Nanone

Urban Boyz nibo bakurikiyeho

Hakurikiyeho Mico

Hakurikiyeho Riderman

Hakurikiyeho Senderi International Hit

Hakurikiyeho Knowless

Knowless yazanye ababyinnyi badasanzwe

Hakurikiyeho Bull Dogg

Umuhanzi Christopher atangije igitaramo

Abagize akanampa nkemurampaka bari kwitegereza uko abahanzi baririmba
Abahanzi Platini (i bumoso) na Christopher
Abagize akama nkemurampaka babanje guha impanuro abahanzi

Abantu baje ari benshi?

Ku muhanda winjira muri Parking ya Stade ahari kubera igitaramo biragoranye kwinjira kuko abantu ari benshi cyane. Abari kuza batondeshejwe imirongo miremire.

Abana bari munsi y’imyaka 18 bari gusabwa ibyangobwa ku buryo udafite indangamuntu atari kwemererwa kwinjira.

Ku rubyiniro Mc Anita Pendo na Mc Tino bari gushyushya abantu mu ndirimbo zishyushye ziri gucurangwa na Dj Bissosso. Bari kunyuzamo bakazana abantu kuri stage bakabyina barushanwa.

Abahanzi bose ntaibaragera ahabera igitaramo, ariko byitezwe ko mu kanya gato igitaramo gitangira. Icyo kunywa cyagabanyirijwe igicoro nk’uko bisanzwe.

IGIHE turakomeza kubakurikiranira iki gitaramo.

UKO GAHUNDA YARI IMEZE:

  • 06:00-06:30 : Harerekanwa Band ya LIVE
  • 06:50 : Mc Tino, Mc Anita na Mc Lion Imanzi barafata ijambo
  • 07:00-07:10 : Umuhanzi wa mbere Christopher araririmba indirimbo ebyiri Uwo Munsi na Habona
  • 07:10-07:22 Umuhanzi wa kabiri Bull Dogg araririmba indirimbo ebyiri ari zo Icyuki na Cinema
  • 07: 24 – 07:34 : Umuhanzi wa gatatu Knowless araririmba indirimbo ebyiri Nzaba Mpari Follow U
  • 07:36 – 07:46 : Umuhanzi wa Kane Senderi araririmba indirimbo ebyiri Jalousie Nsomyaho
  • 07:48 – 07: 58 : Umuhanzi wa Gatanu Riderman araririmba indirimbo ebyiri Horo na Abanyabirori
  • 08:08 – 08: 18 : Umuhanzi wa Gatandatu Mico araririmba indirimbo ebyiri Bizou na Sinakwibagiwe
  • 08: 12 – 08: 22 : Umuhanzi wa Karirindwi Urban Boyz araririmba indirimbo ebyiri Bibaye na Sipiriyani
  • 08:24 – 08: 34 : Umuhanzi wa Munani Danny Nanone araririmba indirimbo ebyiri Mbikubwire na Narya Dance
  • 08: 36 – 08:46 : Umuhanzi wa Cyenda Fireman araririmba indirimbo ebyiri Mama Rwanda na Itangishaka
  • 08:48 – 08:58 : Umuhanzi wa Cumi Dream Boyz bararirimba indirimbo ebyiri No One na Jugu Jugu
  • 09: 00 – 09:10 : Umuhanzi wa Cumi na rimwe Kamichi araririmba indirimbo ebyriri Byacitse na Warambeshye
  • 09: 40 -09:50 : Igitaramo gisozwe hashimirwa abacyitabiriye

Amafoto mu itangira ry’igitaramo:

Andi mafoto menshi wakanda HANO http://www.flickr.com/photos/77694792@N02/


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages