00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LIVE : Muhanga Live Roadshow

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 6 July 2013 saa 02:39
Yasuwe :

IGIHE turi kubagezaho amafoto y’igitaramo kiri kubera hano i Muhanga. Aya mafoto aragaragaza uko abantu bitabiriye, uko bari kwishimira abahanzi bakunda n’ibiri kuhabera byose muri iki gitaramo cya kabiri cya LIVE.
Iki gitaramo kiri kubera i Kabgayi, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Petit Seminaire ya Kabgayi.
Iki gitaramo nicyo cya mbere cya LIVE kibereye mu Ntara. Ni igitaramo cya kabiri cya Live, gikurikira igiherutse kubera kuwa Gatandatu ushize kuri Stade Amahoro i Remera. (…)

IGIHE turi kubagezaho amafoto y’igitaramo kiri kubera hano i Muhanga. Aya mafoto aragaragaza uko abantu bitabiriye, uko bari kwishimira abahanzi bakunda n’ibiri kuhabera byose muri iki gitaramo cya kabiri cya LIVE.

Iki gitaramo kiri kubera i Kabgayi, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Petit Seminaire ya Kabgayi.

Iki gitaramo nicyo cya mbere cya LIVE kibereye mu Ntara. Ni igitaramo cya kabiri cya Live, gikurikira igiherutse kubera kuwa Gatandatu ushize kuri Stade Amahoro i Remera.

Abafana ni benshi kandi bari kugaragaza ibyapa n’amafoto y’abahanzi bakunda hano i Muhanga.

LIVE- NONAHA

17 : 46 PM : Urban Boyz nibo bashoje igitaramo

17 : 26 PM Hakurikiyeho Knowless

17 : 12 PM : Hakurikiyeho Mico The Best

17: 08 PM Hakurikiyeho umuraperi Riderman

*Umuraperi Riderman avuze ko yabwiwe ko n’ubwo arwaye iyo ataza kuririmba yari guhita avanwa mu marushanwa.

Agize ati "Ntabwo nshobora kuza kubaririmbira neza nk’uko nsanzwe mbikora kuko ndarwaye bikomeye. Naje kuririmba kuko bambwiye ko iyo ntaza kuririmba bari guhita banyirukana. Murakoze cyane ntabwo ndi bushobore kubaririmbira kuko ndarwaye cyane".

17: 00 PM : Hakurikiyeho Senderi International Hit, wambye imyenda yanditseho noneho ngo Primus

16 : 50 PM : Hakurikiyeho Christopher

16 : 42 PM Hakurikiyeho umuraperi Bull Dogg

Izuba hano rimeze nabi, uyu ni Mighty Popo...

Umuhanzi Alain Muku nawe ari hano....

16 : 31 PM Abahanzi Dream Boyz nibo bakurikiyeho

*Dream Boyz baririmbye indirimbo "Kanda Amazi", n’ubwo Platini yasinye ku rupapuro rw’uko batazongera kuyiririmba mu ruhame kuko yasimbujwe indirimbo "Imitobe". Bayiririmbye inshuro ebyiri, binjira no hagati bari kuri Stage, Dj Bissosso agaragaye nk’utishimiye kuba Dream Boyz baririmbye iyi ndirimbo, ateye hejuru mu modoka avuga ati "Aba bahungu bari gukora amakosa!"

Abantu ni benshi, baratumura akavumbi....

16 : 20 PM Hakurikiyeho umuhanzi Danny Nanone

16 : 05 PM Umuhanzi Kamichi niwe ugezweho

15 : 55 PM : Umuraperi Fireman atangiye igitaramo. Yambaye ikoti kandi yazanye ababyinnyi ba kinyarwanda.

15 : 50 PM : Mc Lion Imanzi aje kuri Stage

15 : 40 PM Live Band itangiye kuririmba

15 : 30 PM: Abagize akanama nkemurampaka (Aaron Nitunga, Kidum Kibido, Aimable Twahirwa na Mighty Popo) bageze ahari kubera igitaramo.

15:20 PM: Abaririmbyi bagize LIVE Band barahageze

15 : 00 PM Abahanzi bageze ahari bubere igitaramo

Reba amwe mu Mafoto:

Aha abahanzi bari bari imbere y'imodoka ibatwara, bari bavuye aho bafatiye amafunguro kuri "Hotel Splindid"
Knowless na Christopher mu modoka, hamwe n'abandi bahanzi
Umuhanzi Senderi International Hit mu modoka yari ari kuririmba mu ndirimbo yumvaga muri "Ecouteurs"
Igitaramo cyabereye ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Petit Seminaire Nto ya Kabgayi
Abafana ni benshi cyane nk'ibisanzwe
MC Tino na Mc Anita nibo bashyushyabirori hano, barawubyina kakahava
Abantu barahabwa icyo kunywa kuri make, baje kwirebera uko igitaramo cya LIVE muri PGGSS III i Muhanga kigenda
Riderman atangiye kugenda agira abafana benshi uko irushanwa rirushaho kwegera imbere
Abafana bitwaje amafoto n'ibyapa by'abahanzi bakunda
Abafana ba Urban Boyz bahisemo kuzana agacuma kabanditseho
Abafasha abahanzi baririmba LIVE bageze ahabera igitaramo

Gahunda y’uko abahanzi bagombaga gukurikirana n’indirimbo baririmba:

  • 1.Fireman (Ca inkoni izamba na Mama Rwanda )
  • 2.Kamichi(Ako kantu na Aho Ruzingiye)
  • 3.Danny(Igikwiye na Ikirori)
  • 4.Dream Boys( data ninde na Mumutashye)
  • 5.Bull Dogg (Kazaroho na Icyuki)
  • 6.Christopher(Byanze na Uwo ninde)
  • 7.Senderi(Twaribohoye na icyomoro)
  • 8.Riderman(Bombori bombori na Igitangaza)
  • 9.Mico (Nakwimariyemo n’umutaka)
  • 10.Knowless (Follow U na Sinzakwibagirwa )
  • 11.Urban Boys (Wampoye iki na Bibaye )

Foto: Faustin Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages