La Fouine yageze ku rubyiniro nyuma y’abandi bahanze b’Abanyarwanda bari bamubanjirije barimo Angel Mutoni, Okkama, Afrique, Ariel Wayz, Chriss Eazy na Riderman.
Saa 18h00 abantu bari batangiye kugera muri ‘Car Free zone’, ahabereye iki gitaramo. Abitabiriye iki gitaramo babanje gususurutswa n’aba-Dj batandukanye barimo Dj Shooter.
Uyu mugabo w’imyaka 40 yaririmbiye abakunzi be indirimbo ze zakunzwe nka Quand je partirai, Paname Boss, Tous les mêmes, Fierté na Case Départ. Ageze kuri Ma Meilleure yafatanyije na Zaho, abakunzi be barushijeho kugaragaza ibishimo maze batangira kuririmbana na we.
Asoza yahamije ko yishimiye uko yakiriwe, avuga ko Perezida Paul Kagame akwiriye icyubahiro kubwo guteza imbere u Rwanda. Uyu mugabo yavuze ko nagera iwabo azaba intumwa y’ibyiza yabonye mu gihugu.
Kuva La Fouine yagera mu Rwanda yakomeje kurugaragaza nk’igihugu yakunze. Aganira n’itangazamakuru, La Fouine yavuze ko ikintu cya mbere yishimiye ari ukubona ukuntu u Rwanda ari igihugu cyiza, kandi giteye imbere, yibaza uko iterambere abona ryashoboye kugerwaho mu gihe gito gishize, ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!