Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza, rishyira kuwa 01 Mutarama 2018, muri Mariott Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Cyari kigamije guhuza inshuti n’abavandimwe bagasangira, banishimira ko barangije umwaka wa 2018 amahoro, bakanatangira undi.
Abahanzi b’abahanga mu njyana gakondo, bakomoka kuri Sentore wamamaye mu itorero ry’igihugu Urukerereza, nibo bafashije abari aho kwizihirwa.
Icyogere mu nkuba, Intore Masamba, mu ndirimbo ze nka Kajongera, Mama Shenge, Agasaza, yizihiye abasanzwe bamukunda bari baje kongera kumva ijwi rye rizira amakaraza.
Yari kumwe kandi na mwishywa we Jules Sentore, ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo zirimo umudiho gakondo uvuguruye. Mu ndirimbo ze nka Warakoze, Sine ya Mwiza, Diarabi yafatanyije na mubyara we Joel Ruti, Udatsikira, n’izindi.
Abari baje muri iki gikorwa bizihiwe bikomeye, maze bava mu myanya bari bicayemo, abagabo bavuna basambwe, abagore batega amaboko, baratarama agati karaturika!.
Amafoto: Image Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO