Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Gicurasi, abahanzi bagize itsinda Gakondo Group barataramira ahitwa Ahazaza Center mu Karere ka Muhanga guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Bamwe mu bahanzi bagize iri tsinda bazaba bari muri iki gitaramo harimo Intore Masamba, Jules Sentore, Daniel Ngarukiye, Jean Paul Samputu, Mariya Yohana Sofiya Nzayisenga, Michel Ngabo, Manu Habumuremyi, Lionel Mulinda, Abédé, Didier, Tamfum, Claude, Nyamanswa, Teta Birangwa n’abandi.
Muri iki gitaramo hazaririmbwa indirimbo nyarwanda za gakondo n’izindi z’aba bahanzi zagiye zikundwa cyane. Hazacurangwa kandi Inanga, Ikembe, Umuduri, Umwirongi, Ingoma, Iningiri n’Ikondera nk’ibicurangisho gakondo.
Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gutangira ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda byateguwe n’itsinda Gakondo.
Aganira na IGIHE, Masamba Intore, umuyobozi w’iri tsinda yavuze ko bateganya gukora ibitaramo nk’ibi hirya no hino mu ntara zose z’u Rwanda bibukiranya ibitaramo byo mu muco wa kera. Ubu bakaba bahereye mu Karere ka Muhanga.
Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ikigo cy’Ububanyi n’Amahanga cy’Abadage mu Rwanda Goethe-Institut.



















TANGA IGITEKEREZO