Iki gitaramo Masamba azaririmbamo cyitiriwe indirimbo nshya ya The Ben ahuriyemo na Meddy, ‘Loose Control’ kizabera kuri Birmingham Palace ku itariki ya 5 Ukwakira 2018.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Masamba yavuze ko ari iby’agaciro kuba agiye gutaramira abatuye mu Bubiligi nk’igihugu yabayemo imyaka myinshi kandi akaba yari amaze igihe kigera ku myaka icumi adakorerayo ibitaramo.
Yakomeje avuga ko abazitabira iki gitaramo bazabona umwimerere wa gakondo y’u Rwanda bakabona n’umuziki ugezweho wa The Ben.
Yagize ati “Icyo abantu baba bashaka ni ukumva umwimerere w’u Rwanda, ni ukubona u Rwanda muri njyewe hakaba n’indirimbo nkoresha zijyanye n’umuco wacu.”
“Bitandukanye n’ibya Ben ariko bikuzuzanye kugira ngo ibyishimo bisage umuntu waje kureba ibyo bintu, aho bazareba injyana gakondo bakanareba iya kizungu cyangwa iyo nakwita igezweho.”
The Ben aherutse kubwira IGIHE ko imyiteguro y’iki gitaramo ayigeze kure kandi ari kimwe mu bitaramo bikomeye azaba akoze muri uyu mwaka wa 2018.
Yagize ati “Igitaramo kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ni kimwe mu bitaramo binini ngiye gukora uyu mwaka. Mu myaka ibiri ishize nabwo nagiye mu Bubiligi gukorerayo igitaramo ariko iki ni kinini cyane kandi maze igihe mbisengera ku buryo cyazishimirwa cyane kurusha ubushize.”
Iki gitaramo cyatumiwemo Masamba na The Ben cyateguwe na Big Dream ikuriwe na Kennedy Bizimana bafatanyije na Kagi Rwanda Ltd ikuriwe na Niyongabo Olivier, baherutse gutegura ibitaramo bya Rwanda Cultural Night byabereye muri Mozambique na Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO