Hagiye gushira ibyumweru bitatu Meddy ukunzwe na benshi ari ku ivuko i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cya East African Party cyabaye ku bunani.
Nyuma y’iki gitaramo ntabwo yakomeje kuvugwa mu bikorwa ibyo aribyo byose.
Uyu musore ukiri i Kigali n’umukunzi we bazanye, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019 azitabira ibirori byiswe Sexy Melanin bizabera muri Voltage Club, ahahoze K Club i Nyaruturama.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Amasoko muri Voltage Club, Tugirimana Axel, yavuze ko Meddy azahura n’abakunzi be bagasangira, bakifotozanya akabashimira urukundo bamweretse mu gitaramo aheruka gukora.
Yagize ati “Kuwa Gatanu nibwo Meddy azashimira bakunzi be, azaba ari muri Voltage Club, bahure bifotozanye banishimane muri rusange.”
Hazaba hari aba-DJ batandukanye barimo DJ Diallo, DJ Jullz na DJ Yellow, bazaba bavanga imiziki.
Ibi birori bizatangira saa yine z’ijoro bigeze mu gitondo. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu.






Ibitekerezo 0