Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021. Byabereye mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Mico yari aherekejwe n’abandi bantu be ba hafi barimo Producer Fayzo ukora amashusho ndetse na Dr Kintu washinze Kikac Music uyu muhanzi abarizwamo n’abandi.
Amakuru IGIHE yamenye avuga ko mu Cyumweru gitaha aribwo aba bombi bashobora guhamya isezerano bakabana akaramata nk’umugabo n’umugore.
Tariki 4 Nyakanga 2021 nibwo Mico yambitse impeta uyu mukunzi we bitegura kurushinga, bashimangira urukundo bamazemo igihe kitari gito.
Uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta nshuti z’uyu muhanzi zari zihari kuko imihuro y’abantu benshi icyo gihe ibujijwe muri iki gihe.
Umukunzi wa Mico ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito. Yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!