Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata, muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Abasore bose babanje kunyura imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Aissa Cyiza, Sebudebwe Chear na Nkurunziza Pierre Damien wamenyekanye nka Maji Maji. Buri wese yabazwaga ikibazo cyerekeye ubumenyi rusange cyangwa icy’umuco ubundi agakomeza avuga umushinga we.
Dj Ira mu masaha ya Saa Kumi n’Ebyiri yatangiye avanga imiziki yaba iyo mu Rwanda no hanze. Uyu mukobwa yavuye ku rubyiniro mu gihe mugenzi we Dj Turner yavanze imiziki abasore 30 batambuka imbere y’akanama nkemurampaka. Yaje gusimburwa na none na Dj Ira wagarutse akajya ashyiramo umuziki uherekeza abasore 45 bari basigaye.
Ibi birori byari biyobowe n’abanyamakuru, Umuhire Rebecca wa Royal FM ndetse na Sangwa Khamiss ukorera Radio 10.
Mu byagendeweho mu guhitamo abasore bagomba kujya mu mwiherero harimo uko yitwara, ubwema , ingendo ye, umuco[ibi babirebera mu buryo asubizamo ndetse n’uko asubiza ibibazo byerekeye umuco], kureba uko umusore asubiza bitewe n’umushinga we n’ibindi.
Abuwayo Jules Moses niwe wabimburiye bagenzi be. Yavuze ko impamvu yitabiriye Mr Rwanda ari uko ashaka guhagararira bagenzi be b’abasore. Ati “Nifuzaga kubona amahirwe yo guhararira abasore bose aho batabasha kugera mbashe kuba nahabagerera.”
Afite umushinga wo guteza imbere ibikorwa bya ‘Made in Rwanda’. Nshaka gutanga akazi kandi ni na byiza kuri njye kuko nkora mu ruganda rw’abikorera muri ‘Made in Rwanda’.
Ahimbazwe Patrick w’imyaka 22 ufite nimero ya kabiri niwe wahise ajya ku rubyiniro. Uyu musore yivuze bya kinyarwanda akurikizaho kuvuga ko asanzwe ari umusizi, umukinnyi wa filime n’ibindi bijyanye no gusigasira umuco nyarwanda.
Afite umushinga yise ‘Ingenzi n’ingirakamaro’. Ni umushinga w’ibitaramo ashaka ko bizajya biba buri kwezi.
Ibi bitaramo bizajya biba buri kwezi bihuze abanyarwenya, abaririmbyi n’abandi banyempano. Uyu musore yavuze ko yifuza ko ibi bitaramo byajya bibera ahantu nyaburanga.
Amani Patient usanzwe ari umuvuzi niwe wakurikiyeho. Afite umushinga wo kurwanya ihohoterwa ndetse no kurikumira.
Bigirimana Desire ufite nimero enye we afite umushinga wo gufasha abantu by’umwihariko abarwaye diabète.
Bushayija Blaise wambaye nimero eshanu yavuze ko afite umushinga ugamije kurwanya inda ziterwa abangavu. Uyu mushinga azawukora anyuze mu mahuriro yashinze harimo iryitwa ‘School of Dialogue’ na ‘Public Talk’.
Aba basore bakurikiwe na Byiringiro Jean Aimé ufiite umushinga ujyanye n’ubugeni no guteza imbere umuco, na Cyusa Muhunde Yannick ufite umushinga wo guteza imbere siporo mu mashuri.
Nyuma y’aba hakurikiyeho Dushimimana Robin. Uyu musore yabajijwe ‘Umunyarwanda wamubera icyitegererezo ku buryo yakora ibijya gusa n’ibye’. Yasubije ko umuntu azareberaho ubuzima bwe bwose ari Perezida Paul Kagame.
Uyu musore afite umushinga ujyanye n’ikoranabuhanga ugamije guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga mu byaro.
Gahunde Dani ufite nimero icyenda wari wambaye bya Kinyarwanda, yabajijwe impamvu aribyo yahisemo avuga ko ari uko ari umwihariko we kandi akaba yashakaga kujyanisha n’umuco.
Afite umushinga yise ‘Iga Rwanda’. Uyu mushinga ugamije guteza imbere uburezi binyuze mu kugarura mu ishuri abana batacyiga bitewe n’impamvu zitandukanye.
Gatete Nizeyimana Janvier wakurikiyeho yavuze ko yitabiriye Mister Rwanda kubera impinduka ashaka kuzana mu gihugu. Afite umushinga ugamije guteza imbere abana b’imfubyi akabafasha kwiga.
Gatsinzi Didier wari wambaye nimero 11 afite umushinga yise ‘Umwana ubereye u Rwanda’. Ugamije gufasha abana batishoboye. Yakurikiwe na Habiyambere Desire usanzwe azwi mu kuvanga imiziki nka Dj Drizzy . Uyu musore yavuze ko afite umushinga wo gufasha abantu bafite impano batabasha kuzerekana.
Habyarimana Bertrand ufite nimero 13 we yatangaje ko afite umushinga ugamije guteza imbere impano yise ‘Uruvugiro’.
Hakurikiyeho Iradukunda Moise wiga ubuganga. Uyu musore ufite nimero 14. Afite umushinga yise “Career Guidance’. Ugamije gutegura abantu bakiri bato kugira ngo nibakura bazakore ikintu bakunze kuva bakiri bato. Ashaka gufasha abantu kumenya impano zabo bakiri bato bityo bikaba byabafasha gukora ibintu bishimiye.
Yasin Hamad wari wambaye nimero 75 niwe wageze imbere y’akanama nkemurampaka ashyira akadomo ku itoranywa ry’abasore 18 bagomba kujya mu mwiherero. Uyu musore yavuze ko afite umushinga wo gufasha urubyiruko kumenya umuco n’amateka by’igihugu.
Umwiherero wa Mister Rwanda uzatangira tariki 8 Gicurasi kugeza ku wa 13. Uwahize abandi muri iri rushanwa azatangazwa tariki 14 Gicurasi 2022.
Abasore 18 bakomeje:
1. Cyusa Muhunde Yannick ufite nimero 7. Uyu yakomeje nyuma yo kwanikira abandi mu majwi akaba uwa mbere n’asaga ibihumbi 30.
2. Ngabo Jules Maurice ufite nimero 50. Uyu yabaye uwa kabiri n’amajwi asaga ibihumbi 24.
3. Nyirihirwe Hartman Kelly na we yakomeje nyuma yo kugira amajwi menshi yari afite 22. 579. Uyu musore yari afite nimero 60.
Aba basore bakomeje nta kindi kigendeweho kubera ko banikiye bagenzi babo mu majwi.
Abandi 15 baje babasanga ni:
1. Kayitaba Yves ufite nimero 21
2. Kami Cruise wari wambaye nimero 19
3. Rwema Gihame Richard ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga wari ufite nimero 70
4. Mwemera Murego Patrick ufite nimero 45
5. Kalisa Alain Norbert wari wambaye nimero 18
6. Ahimbazwe Patrick wari wambaye nimero ebyiri
7. Niyonagize Fabrice Brice wari wambaye nimero 54
8. Ngaboyisonga Prince wari wambaye nimero 51
9. Ishimwe Hubert wari ufite nimero 16
10. Mbaraga Alex uzwi nka Junior mu itsinda rya Juda Muzik wari wambaye nimero 28
11. Ruharambankiko Tresor wari wambaye nimero 61
12. Rukundo Derick wari wambaye nimero 62
13. Muheto Salton wari wambaye nimero 36
14. Irutamageno John Magnific wari ufite nimero 15
15. Iradukunda Moise wari ufite nimero 14



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!