N’ubwo ibirori ari ikintu gihoraho muri Hotel Umubano iherereye Kacyiru, mu kiruhuko cy’impera z’icyumweru hazabera ibirori byiswe ‘‘Summer Energy Pool Party”, bizamara iminsi ibiri uhereye kuwa Gatanu ukageza ku wa gatandatu. Ibyo birori byateguwe ku bufatanye n’inganda zikora ibinyobwa zirimo BRALIRWA na Sky Vodka.
Mu bazashimisha abazitabira ibyo birori harimo DJ Swagga waturutse mu Budage ndetse na DJ wa Hotel Umubano, ari we DJ Toxxyk uzabagezaho imbyino zitandukanye zirimo Techno n’izindi njyana.
Umwe mu bateguye ibyo birori Marc Maradona, avuga ko uretse injyana za muzika hazaba hari n’indi mikino ishimishije irimo Volleyball, Mini-foot, tennis, arm wrestling n’isiganwa ryo koga.
Maradona ati “natekereje gutegura ibi birori nyuma yo kubona bimwe mu birori byinshi bikunze kuba mu ijoro, nyamara abantu birengagiza ko banakwishimisha ku manywa, bari kumwe n’imiryango yabo.”
Akomeza avuga ko Umubano Hotel ufite ibikoresho bitandukanye bya Siporo, bizatuma ntawicara ubusa ubwo ibyo birori bizaba biba.
Nyuma y’ibirori, abantu bashobora kuzakomereza umunezero ahitwa Papyrus Night Club ku Kimihurura, ibirori byiswe “Summer Energy Pool Party” bizatangira saa yine z’amanywa kugeza mu rukerera.
Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5,000 ukabona n’ikinyobwa cy’ubuntu ukimara kugera ku muryango.



















TANGA IGITEKEREZO