00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Neptunez Band mu gitaramo cy’ubuntu muri White Horse

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 November 2014 saa 05:30
Yasuwe :

Itsinda ry’abacuranzi n’ababyinnyi ryitwa Neptunez Band riracuranmgira muri White Horse iherereye mu Mujyi wa Kigali ahateganye na Ecole Belge.
Ni nyuma y’iminsi mike, ubuyobozi bwa White Horse butangaje ko bugiye guteza imbere umuziki w’umwimerere mu buryo burambye aho mu mpera z’icyumweru bazajya baha urubuga abahanzi bagacurangira abahagana.
Gaperi nyiri White Horse yavuze ko kuva batangiza iyi gahunda bamaze kwakira abahanzi batandukanye kandi n’abahagana bishimira iyi gahunda. (…)

Itsinda ry’abacuranzi n’ababyinnyi ryitwa Neptunez Band riracuranmgira muri White Horse iherereye mu Mujyi wa Kigali ahateganye na Ecole Belge.

Ni nyuma y’iminsi mike, ubuyobozi bwa White Horse butangaje ko bugiye guteza imbere umuziki w’umwimerere mu buryo burambye aho mu mpera z’icyumweru bazajya baha urubuga abahanzi bagacurangira abahagana.

Gaperi nyiri White Horse yavuze ko kuva batangiza iyi gahunda bamaze kwakira abahanzi batandukanye kandi n’abahagana bishimira iyi gahunda.

Neptunez Band ni itsinda rikora umuziki mu buryo bw’umwuga. Bamenyekanye cyane ubwo bacurangiraga kuri KGL iherereye Kacyiru.

Igitaramo cya Neptunez Band muri White Horse kiraba kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2014 guhera saa tatu z’umugoroba. Kwinjira ni ubuntu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages