Aherekejwe n’abahanzi Riderman, Ama-G The Black, Young Grace, Social Mula,Queen Cha, Senderi International Hit, Allioni, Two 4Real, M Izzo, Fearless, Kid Gaju n’abandi, umuhanzi Big Fizzo arategura gutaramira i Huye kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2013, mu gitaramo cyiswe The Explosion.
Mu kiganiro na IGIHE, Big Fizzo, uheruka gutaramira Sports View mu gitaramo cy’Abarundi baba mu Rwanda, yavuze ko yari akumbuye kuririmbira mu Rwanda bityo ko yifuza gushimisha abafana be muri ibi bitaramo ari gukora.
Iki gitaramo kizabera muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yahoze ari NUR, gitangire saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa sita z’ijoro.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri mu cyubahiro n’igihumbi ahasanzwe.
Nyuma y’igitaramo abashaka gukomeza ibirori bazajya muri Club Universitaire, aho uyu muhanzi n’abandi benshi bazaba bari kubyinira.
Iki gitaramo cyatewe inkunga na Konka, Telefone nshya zigezweho.



















TANGA IGITEKEREZO