Ubuyobozi bwa Zoom Side Resto Bar, akabari gaherereye mu Mujyi wa Kigali ahitwa kwa Venant, buratangaza ko nyuma y’imirimo yo kuvugurura aho bakoreraga, bafungura ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata aho umuntu wese unywa Mutzig uzagura amacupa atatu azajya yongezwa irya 4 ry’ubuntu.
DJ Bisoso umwe mu bashinze aka kabari, yavuze ko nyuma yo kuvugurura ubu ari Zoom Side nshya. Ati: “Ubu twavuguruye, imikorere n’ubwo yari myiza ubu twarushijeho kuyinoza, abakiriya bacu baze bakomeze kumererwa neza muri Zoom Side nshya.”
Bisoso yavuze ko mu kongera gukora bazanye poromosiyo idasanzwe aho kuri uyu wa Kane tariki 17 mu cyo bise Take Over, umuntu wese uzagura amacupa 3 ya Mutzig azahabwa icupa rya 4 ry’ubuntu.
Ubusanzwe Take Over, isanzwe ihuza aba-DJs bakomeye mu Rwanda aho bahurira hamwe bagakurikirana bakina imiziki kugeza bukeye.


















TANGA IGITEKEREZO