00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Orchestre Impala yataramiye ku ivuko benshi baranyurwa

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 23 June 2013 saa 05:48
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu abantu bari bakubise buzuye kuri Stade Regional i Nyamirambo mu gitaramo cya Orchestre Impala.
Benshi bagaragaje ko bishimiye iki gitaramo cyaranzwe no kwiyibutsa indirimbo zo mu bihe bya kera, abantu baririmbana ijambo ku rindi n’abagize Impala.
N’ubwo banyuzagamo bakicara, abantu wabonaga bahagurutse hafi ya bose baririmba batera hejuru basubiranamo n’Impala indirimbo zabanyuze. Uyu ni Andre w’imyaka 27, wari uri mu bari batwawe ubwo twamegeraga yagize ati “Izi (…)

Kuri uyu wa Gatandatu abantu bari bakubise buzuye kuri Stade Regional i Nyamirambo mu gitaramo cya Orchestre Impala.

Benshi bagaragaje ko bishimiye iki gitaramo cyaranzwe no kwiyibutsa indirimbo zo mu bihe bya kera, abantu baririmbana ijambo ku rindi n’abagize Impala.

N’ubwo banyuzagamo bakicara, abantu wabonaga bahagurutse hafi ya bose baririmba batera hejuru basubiranamo n’Impala indirimbo zabanyuze. Uyu ni Andre w’imyaka 27, wari uri mu bari batwawe ubwo twamegeraga yagize ati “Izi ndirimbo za kera ziranyura cyane kuko zicuranze mu Kinyarwanda no mu mbyino nyarwanda”.

Uwingabire, umubyeyi w’imyaka 35, aganira na IGIHE we yagize ati “Nitabiriye iki gitaramo kuko nakunze cyane Impala. Binyibutsa ubukumi bwanjye. Njyewe na bakuru banjye twese mu rugo turi abafana b’Impala cyane, sinari kubura muri iki gitaramo kandi cyaturyoheye cyane.”

Nyuma yo kongera kwiyubaka no gutangiza Impala Nshya, Orchestre Impala iri gukora ibitaramo byo hirya no hino mu Rwanda yiyibutsa abakunzi bayo mu ndirimbo zakunzwe nka Bonane, Anitha Mukundwa, Ibyisi ni amabanga, Mbega ibyago, Abagira amenyo, Hogoza ryanjye, Inkuru mbarirano Amavubi.

Ibi bitaramo byatewe inkunga na BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya PRIMUS, n’makompanyi atwara abantu ya Horizon Express, Virunga n’andi.

Dore mu mafoto uko byari byifashe:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages