Ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) hamwe n’ubwa BRALIRWA ari bo bategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star, baratangaza ko igitaramo kibimburira ibindi bizakorwa muri iri rya gatatu cyagenze neza kurusha uko bari bacyiteze.
Mushyoma Joseph uzwi cyane ku izina rya Bubu yabwiye IGIHE: ati “Byagenze neza cyane, kuri twe nta kibazo twahuye na cyo. Igitaramo cyagenze ahubwo neza kurusha uko twabitekerezaga.”
Gatabazi Martine, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri BRALIRWA na we yunzemo ati: “Muri rusange byagenze neza; byatangiriye igihe birangira nta kibazo kibaye kandi abahanzi bose bararirimbye abanyarusizi barishima cyane.”
Ku kibazo cy’abanyamakuru bagiye bakora intonde ku giti cyabo, Mushyoma Joseph avuga ko ku banyamakuru bari bari ahabereye igitaramo nta kibazo abibonamo, gusa anenga abashobora kuba bakora intonde z’uko abahanzi bitwaye batari bari ahabereye igitaramo.
Yagize ati: “Numva umunyamakuru gukora urutonde rw’uko yabonye ibintu nk’inararibonye nta kibazo kibirimo, ariko rero nk’uwarukora atari ahari namwe murumva ko bidafututse.”
Ku kibazo cya Kamichi n’abandi bahanzi bagiye babura indirimbo mu gihe bari ku rubyiniro, Mushyoma avuga ko iki kibazo cyagiye giterwa n’abahanzi kuko ari bo batanze indirimbo zitari zo.
Ati: “Kamichi yatanze ikiganiro cyanditseho ko ari indirimbo ‘Aho ruzingiye’, bagiye kuyicuranga basanga ni ikiganiro.”
Mushyoma avuga ko igitaramo gikurikiyeho kizabera Nyamagabe kandi ko nacyo byitezwe ko kizagenda neza, dore ko abahanzi bari mu myiteguro yo kuririmba.
Gutora umuhanzi buri wese ashyigikikye kuri telefone byaratangiye; aho wandika nomero ye imuranga muri PGGSS III, maze ukohereza kuri 4343.



















TANGA IGITEKEREZO