00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS III: Ibitaramo bya Live bitangiranye n’ishyaka ku mpande zose

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 2 July 2013 saa 11:17
Yasuwe :

Mu gitaramo cyaririmbwe mu buryo bwa Live, abahanzi bo muri PGGSS III, abanyamategeko, Mc n’abandi baranzwe n’ishyaka ryinshi
Ku nshuro ya mbere mu marushanwa ategurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus, azwi nka Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya Gatatu PGGSS (III), hatangiye ibitaramo mu buryo bwa Live, nyuma y’igihe cy’ibyumweru bibiri abari mu marushanwa bitegura.
Kuri iyi tariki ya 29 Kamena kandi nibwo hatangiye gutangwa amanota n’abanyamategeko (…)

Mu gitaramo cyaririmbwe mu buryo bwa Live, abahanzi bo muri PGGSS III, abanyamategeko, Mc n’abandi baranzwe n’ishyaka ryinshi

Ku nshuro ya mbere mu marushanwa ategurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus, azwi nka Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya Gatatu PGGSS (III), hatangiye ibitaramo mu buryo bwa Live, nyuma y’igihe cy’ibyumweru bibiri abari mu marushanwa bitegura.

Kuri iyi tariki ya 29 Kamena kandi nibwo hatangiye gutangwa amanota n’abanyamategeko batoranijwe ndetse ku bahanzi ndetse n’abandi bose barebwa n’aya marushanwa.

Muri iki gitaramo kandi abahanzi bagaragaje ishyaka ridasanzwe, dore ko baranzwe n’udushya twinshi, kuko bari bazi neza ko hari abari kwitegerezanya ubushoshozi ibyo bakoraga n’imiririmbire yabo.

Buri muhanzi yagaragaje imyiteguro ihagije guhera ku myambarire, ku myitwarire n’ibindi bintu, aho buri wese yagaragaje impinduka zidasanzwe igaragaza n’imyitozo ihagije.

Haba ku ruhande rw’abatanga amanota bazwi nk’abanyamategeko bagaragaje ko biteguye bihagije, dore ko ari bamwe mu bagabo bizewe mu bijyanye na muzika ndetse n’ukwiyerekana imbere y’abantu.

Abo ni Might Popo, Aimable Twahirwa wigeze kuyobora Maison de Jeune cya Kimisagara ndetse akaba akurikirana ibijyanye n’imyidagaduro, umuhanzi ukomoka mu Burundi, Kidumu ndetse na Aaron Nitunga.

Mbere yo gutangira igitaramo abahanzi 11 babanje gusobanurirwa ibigomba gukurikizwa mu itangwa ry’amanota, kugira ngo babashe kubyitwararika bihagije.

Lion Imanzi uzwi nka Mc w’ibitaramo bikomeye bya PGGSS, nawe yongeye kugaragara nka Mc w’iki gitaramo.

Ubwo igitaramo cyatangiraga ahagana mu ma Saa moya z’umugoroba (7pm) umuhanzi Christopher niwe wafunguye irushanwa n’indirimbo ye Habona, uyu muhanzi n’ubundi usanzwe uzwiho kuririmba neza ndetse n’ubuhanga abikorana, yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu ndirimbo "Habona" na "Uwo Munsi".

Ku mwanya wa kabiri hakurikiyeho umuhanzi Bull Dog mu ndirimbo Sinema akurikizaho Icyucyi. Muri izi ndirimbo ze nshyashya Bull Dogg yagaragaje imbaraga zidasanzwe.

Uburyo Knowless yinjiye kuri Stage byagaragaje uburyo yiteguye ndetse bigaragara ko byanamuhenze cyane. Yinjiye ateruwe mu bwato, atwawe n’abasore babiri we ameze nk’umwamikazi.

Akigera ku rubyiniro, Knowless yatangiye kuririmba ari kumwe n’itorero inganzo ngari, ibirori birashyuha karahava.

Senderi International Hits, wari waje yambariye ikabutura ya siporo y’ikipe ya Rayon Sport, benshi bibwiraga ko ari buriribane ikabutura ya Rayon kuko ari yo yari yaambaye, ariko yaje ku rubyiniro agaragaza ko ashaka amanota mu mbyino n’imyambaro ya kizuru.

Hamwe n’itsinda rimubyinira, Senderi yagaragaje ishyaka ridasanzwe , n’imbaraga nyinshi.

Riderman niwe muhanzi waririmbye bwa gatanu. Yagaragaye mu myambaro igaragaza ibara ry’ibisumizi umutuku, umuhondo n’icyatsi, Ridermana n’abamufasha bagaragaye koko nk’abakorera amanota, Dore ko n’ubwo yinjiraga kuri Stage, hahise kamanikwa utubendera twe abafana bagaragaza ko bamushyigikiye, nyamara nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bamubsyinira ngo uretse kuba yaritoje kuririmba LIVE, amabendera n’ibindi yatunguwe no kubona abafana babyishakiye.

Benshi mu bahanzi bazanye ababyinnyi. Byagaragaraga ko buri mu muhanzi yashakaga amanota guhiga abandi. Mico we waherukaga gutangariza IGIHE ko yiyizeye kuririmba LIVE niwe waje gukurikirano ahigura umuhigo we wo gushimisha abakunzi be.

Itsinda Urban Boyz, ryaje kuza kuririmba LIVE nuko rigaragaza ko ari ibintu bamaze kumenyera.

Bakoze nk’itsinda n’ababyinnyi babo nuko berekana umudiho wabo unyuze ijisho mu ishyaka ryinshi.

Dany Nanone mu ndirimbo Mbikubwire yasusurukije benshi. Nubwo nta mbaraga nyinshi we yakorsheje, yagaragaje ko ashaka gukora ku mitima ya benshi mu ndirimbo zinyuze umutima, ariko aza gusoza abyina dore ko nawe yifuje kugaragara abyina n’ababimufashamo yazanye. Danny Nanone yagaragaje ubuhanga bwo kuririmba Live mu njyana ya Hip Hop.

Fireman na we mu ndirimbo Itangishaka benshi babaye nk’abakangutse cyane cyane, abashyigikiyeTuff Gangs, ndetse na Fireman. Uyu muraperi aherutse gutangariza IGIHE ko iturufu ye atari ikipe ahubwo ko ari abafana; ibi akaba ari nabyo koko bamweretse, maze nawe yerekana ko yifuza kwegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa.

Dream Boyz basanzwe bazwiho imyambarire myiza, ntibigeze bagaragaza gutinya Live. Ahubwo nabo banyujijemo baranawuceka karahava. Imiririmbire yabo kandi n’iyo mibyinire byajyanaga umujya umwe byashimishije imbaga y’abari bitabiriye iki gitaramo.

Igitaramo cyasojwe n’umuhanzi Kamichi mu ndirimbo Warambeshye na Byacitse. Byari ku munsi yibuka itariki yavutseho. Kamichi nubwo nta babyinnyi yazanye ariko yagaragaje gushyikirwa cyane n’abafana be bigaragara ko bari benshi impande n’impande bafite ibyapa.

Kamichi yakomereje kwizihiriza isabukuru y’umunsi we udasanzwe, ahazwi nko kwa Lando (Chez Lando).

Ku nshuro ya mbere kuri bamwe byari ubwoba, nta wavigishaga undi ariko igitaramo cya mbere cyabatinyuye, bagaragaza ko ibindi bitaramo bazabyisanzuramo kandi bazashyigikirwa nk’ibisanzwe.

Abafana nabo bagiye bagaragaza amaranga mutima yabo ku bahanzi bafana n’abo bashyigikiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages