00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yatunguwe n’inkoramutima ze ku munsi w’amavuko

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 28 September 2013 saa 08:51
Yasuwe :

Yuzuza imyaka 25 y’amavuko, umuhanzi Platini uririmba mu itsinda rya Dream Boyz yatunguwe n’inshuti z’inkoramutima ze, zari zamuteguriye ibirori byo kwizihizanya nawe uwo munsi mukuri i Kacyiru, kuri uyu wa Gatandatu.
Izi nshuti zari zirangajwe imbere n’uwitwa Didy, Johnson, TMC (baririmbana), Christopher, Uncle Austin, Rutura (wa Comedy Night) n’abandi biganjemo abo mu itangazamakuru.
Muri ibi birori inshuti ziganye na Platini i Butare muri Kaminuza no mu mashuri yisumbuye, zirimo abari (…)

Yuzuza imyaka 25 y’amavuko, umuhanzi Platini uririmba mu itsinda rya Dream Boyz yatunguwe n’inshuti z’inkoramutima ze, zari zamuteguriye ibirori byo kwizihizanya nawe uwo munsi mukuri i Kacyiru, kuri uyu wa Gatandatu.

Didy, bivugwa ko ari umukunzi wa Platini, umwe mu bateguye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Platini

Izi nshuti zari zirangajwe imbere n’uwitwa Didy, Johnson, TMC (baririmbana), Christopher, Uncle Austin, Rutura (wa Comedy Night) n’abandi biganjemo abo mu itangazamakuru.

Muri ibi birori inshuti ziganye na Platini i Butare muri Kaminuza no mu mashuri yisumbuye, zirimo abari bagize itsinda rya Jay Kid, bagarutse ku buryo Platini abana n’abantu neza kandi yita kuri buri wese umugannye.

Hatanzwe umwanya nuko Christopher agaragaza impano ye yo kwigana abantu, aho yiganye Pacson mu mivugire ye kuri Radio. Abahanzi bagenzi be nabo bahawe umwanya baririmba indirimbo zabo bishimira ko umuhanzi mugenzi wabo yagize isabukuru.

Platini wavutse tariki ya 25 Nzeri, ajya guhuza umunsi w’amavuko na mugenzi we TMC nawe wavutse kuwa 26 Nzeri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages