Ragga Dee umuhanzi ukomoka muri Uganda wanakunzwe cyane mu 2005 ubwo yakoraga indirimbo zimwe zagiye zimenyekana cyane aho wavuga “Ndigida, Oyagala Cash” ndetse n’izindi, kuri ubu ari mu Rwanda ndetse n’abandi bahanzi batandukanye bakina ama filimi muri Uganda. Baje mu gitaramo bise “The Ebonies” aho bazafatanya n’abahanzi bo mu Rwanda barimo: Tom Close, Amag The Black ndetse n’abandi.
Nk’uko yabitangarije IGIHE, Vid Frank umwe mu bateguye iki gitaramo yagize ati: “Ntabwo biba byoroshye guhagurutsa abantu bangana gutya baza mu gihugu cyawe kugufasha gukora igitaramo, gusa nanone iyo uteguye igikorwa nk’iki bituma n’igihugu muri rusange kirushaho kugira abanyamahanga bagenda bavuga ubwiza bwa cyo, bikanaha abantu bose bategura ibitaramo uburyo bwo gutinyuka kuzana abahanzi bo mu mahanga, kuko iyo basubiyeyo bagenda bavuga uko babonye igihugu”.
Kino gitaramo giteganyijwe kuba ku munsi w’ejo muri Serena Hotel ku itariki ya 8 Kamena 2013, ndetse no kuri Stade Amahoro ku itariki 9 Kamena 2013.
Reba amashusho y’indirimbo "Ndigida" ya Ragga Dee.



















TANGA IGITEKEREZO