Abakunzi b’indirimbo zo hambere bongeye bashyirwa igorora na Fantastic Restaurant ikorera mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya KCT nyuma y’aho isubukuriye gahunda z’ ibitaramo by’ijoro bikunze kuba birimo indirimbo za karahanyuze.
Ubuyobozi bwa Fantastic Restaurant bwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2014 guhera saa mbiri z’ijoro hazakongera kugaragara abacuranzi b’indirimbo zo hambere bakunze kwita igisope.
Kuri gahunda muri iyi resitora bategurira abahasohokera, n’uko buri kuwa Gatandatu no ku Cyumweru baba bafite beene uyu muziki guhera saa ine z’ijoro.
Mu rwego rwo kutabangamira abaturage bo mu Mujyi wa Kigali muri Fantastic Restaurant hashyizwemo ibikoresho bitangira amajwi biyabuza gusohoka (sound proof). Iyi resitora isanzwe izwiho no kwerekana imipira yose yo ku mugabane w’u Burayi kuri Televiziyo za Rutura.
Fantastic Restaurant inatangaza ko igitegura amafunguro atandukanye kandi ateguranye ubuhanga, kandi akaboneka amasaha 24/24.



















TANGA IGITEKEREZO