Mu rwego rwo kwirinda Virus itera Sida, umuryango ‘Society for Family Health Rwanda’ mu magambo magufi ni “SFH”, bahisemo Riderman, Amag The Black ndetse n’itsinda rya Urban Boys kuzabafasha mu gikorwa cyo kwamamaza agakingirizo ka “Plaisir”.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa “Sfh” Mbateye Alphonsine yabajijwe impamvu ari abo bahanzi batoranyijwe muri icyo gikorwa cyo kuzenguruka Intara zose z’igihugu bigisha ububi bw’agakoko gatera sida, yagize ati: “Imwe mu mpamvu ni uko urubyiruko ari imwe mu nkingi y’iterambere ry’igihugu, kandi aba bahanzi nabo ni abahanzi twasanze kuri ubu bafite abakunzi benshi ahantu hatandukanye, bityo rero twumva hari ikintu bazafasha urubyiruko ku gusobanukirwa uburyo bwo kwirinda agakoko gatera sida”.
Akomeza avuga ko icyo gikorwa kizagera mu gihugu hose, kuri ubu bamaze kujya muri Gicumbi, Nyamata, Kicukiro, Gasabo,Nyarugenge ndetse na Kamonyi.
Amwe mu mafoto y’ibitaramo bamaze gukora.



















TANGA IGITEKEREZO