Iki gitaramo cyabereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Kanama 2017.
MTN Yolo Pack ni serivisi ifasha urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 mu Rwanda hose kwisanzura bahamagara inshuti n’imiryango bakomokamo no gukoresha internet mu buryo bubahendukiye.
Iyi serivisi benshi bayivuga imyato ko yababereye igisubizo ndetse ibafasha mu bikorwa bibateza imbere babinyujije mu itumanaho.
Umutesi Sabrina yagize ati “Iyi serivisi imfasha kwidagadura ku mafaranga make ariko cyane kuri internet usanga ihendutse bigatuma idufasha kumenya ibigezweho mu mpande zitandukanye z’isi.”
Yakomeje agira ati “Twongeye kandi kwishimira ko binyuze muri iyi serivisi twongeye kubona abahanzi twari dukumbuye barimo Riderman na Urban Boys.”
Umuyobozi ushinzwe ubuterankunga no kwamamaza ibikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro iyi serivisi rwagenewe nk’urubuga rwo gusobanukirwa birushijeho.
Yagize ati “Harageze ko urubyiruko rukanguka rukabyaza umusaruro pack ya internet bahabwa na Yolo; niwo mwanya wo gukora ubushakashatsi bubafasha kugera ku byo bifuza mu buzima, kwidagadura bikaza nyuma.’’
Iki gitaramo cyiswe "YoloTurns1" cyari kigamije gusangiza ibyishimo abakunzi ba serivisi za MTN by’umwihariko gahunda ya Yolo imaze gushinga imizi mu rubyiruko.
Abacyitabiriye bongeye kwishimana n’umuraperi Riderman n’amatsinda yanditse izina ritayegayezwa muri muzika y’u Rwanda arimo Charly na Nina na Urban Boys basusurukije ab’i Rubavu mu ndirimbo zabo zizwi n’abatari bake.
Aba bahanzi baje ku rubyiniro nyuma yuko abitabiriye iki gitaramo bari bamaze gususurutswa n’uruvangitirane rw’umuziki w’inyuramatwi wacurangwaga na Dj Ira uvukana na Bissosso usanzwe umenyerewe muri uru ruhando.
Abafatabuguzi bemerewe gukoresha “Yolo Pack”, bakanda *154#, bakabasha kubona ipaki yo guhamagara cyangwa iya internet, iy’umunsi n’iy’icyumweru. Urubyiruko rukoresha iyi serivisi mu Rwanda rugera ku bihumbi 500.



















TANGA IGITEKEREZO