Kizaba nyuma y’inama imaze iminsi ibera mu Rwanda igamije kuvuga ku iterambere ryo gukomeza gusigasira ibidukikije ndetse no kwirinda guhumanya ikirere, yatangiye ku wa 26 kuzageza ku wa 30 Ugushyingo.
Iri guhuza abantu batandukanye bakomeye barenga 1 000 barimo abashoramari, abafata ingamba mu nzego zitandukanye n’inzobere mu by’ubukungu.
Mu isozwa ryayo hateganyijwe igitaramo cy’imbaturamugabo kizaba ku wa 30 Ugushyingo gisusutswe n’itsinda rya Sauti Sol, Charly na Nina na Bruce Melodie.
Sauti Sol yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Fespad yatumiwemo ikagera i Kigali itinze bikayiviramo kutaririmbira abakunzi bayo.
Abashaka kwitabira iki gitaramo basabwa kwiyandikisha banyuze aha: https://website-11201.eventmaker.io/registration




TANGA IGITEKEREZO