Ni igitaramo uyu musore yahuriyemo n’abandi baririmbyi bakomeye mu Rwanda barimo Butera Knowless, Riderman, Bruce Melodie n’abandi.
The Ben yatinze kujya ku rubyiniro ahanini bitewe n’uburyo igitaramo cyatangiye gitinze, kuko mu gihe cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri, umushyushyarugamba Anita Pendo yagitangije saa mbili. Abahanzi bari imbere ye bagumanye iminota bemerewe, biza kugonga The Ben nk’umuhanzi wari inyuma.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, The Ben yagaragaje ko yagiye ku rubyiniro afite ubwoba ko ashobora gukurwaho igihe icyo aricyo cyose.
Ati “Nagiye ku rubyiniro bamaze kumbwira ko ‘Polisi igiye gufunga!’ byahungabanyije imbaraga zanjye ariko nagerageje kwita ku cyari kinzanye. Nahawe iminota icumi. Uko nasozaga kuririmba indirimbo nabaga mfite ubwoba ko isaha n’isaha nshobora kuvanwa ku rubyiniro, ariko hejuru ya byose ijoro ryahise ryari ryiza.”
Muri iki gitaramo The Ben yagiye ku rubyiniro saa sita n’iminota 40 avaho saa saba na 34. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Fine Girl’, ‘Loose Control’, ‘Can’t get enough’, ‘Nta cyadutanya’ n’izindi yizihira abafana n’ubwo yabaga afite ubwoba kuko yari yabwiwe ko agomba kuririmba iminota 10 gusa.
Ibyamubayeho bijya gusa n’ibyabaye kuri Meddy mu gitaramo cyo Kwita Izina muri Nzeri 2019 muri Kigali Arena, akurwa ku rubyiniro kuko igihe cyari cyamufashe kandi agomga guha Ne-Yo umwanya uhagije. Uyu muhanzi yaririmbye iminota itageze kuri 15 ahita akurwa ku rubyiniro.
Come up on the stage after being told “POLICE igiye gufunga!” It really disturbed my energy, but I managed to stay focused. Was only given 10 min. After each song performance, was worried that I might be dragged off stage anytime 😭🤦🏿♂️ But overall, Last night was beautiful ♥️♥️♥️
— THE BEN (@TheBen250) January 2, 2020



















TANGA IGITEKEREZO