00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Travella Fashion Models Ltd muri gahunda yo kwerekana itandukaniro mu kumurika imideli

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 29 April 2013 saa 10:46
Yasuwe :

‘Travella Fashion Models Ltd’, ikigo gishya mu Rwanda kigamije guteza imbere umwuga wo kumurika imideli igezweho, gifite intego yo kwerekana aho gitandukaniye n’ibindi byakibanjirije mu kwerekana imideli mu Rwanda.
Nk’uko yabitangarije IGIHE ubwo twabasangaga ku Kimisagara aho batoranyaga abanyamideli bashya bo kwagura itsinda, umuyobozi wa Travella Fashion Models Ltd, Nzeyimana Akim Marvin yadutangarije ko bo bagiye gukora itandukaniro n’abandi bakozwe umwuga nk’uwabo mu Rwanda.
Yagize (…)

Yagize ati: “Nyuma yo kwitegereza aho abantu bakoze ibikorwa byo kwerekana imideli mu gihugu cyacu, hari byinshi twabonye bitagendaga neza maze twe tubyigiraho kugira ngo dukore ibikenewe tudacika integer cyangwa ngo dusenyuke nk’abandi, tutibagiwe no kwita ku bashimishwa no kureba aberekana imideli. Ni muri urwo rwego ‘Travella Fashion Models Ltd yashinzwe.”

Yakomeje atubwira ko bafite ibikorwa byinshi bateganya gukora, nk’ibijyanye no gutegura ibikorwa runaka, kuyobora ibikorwa, kwamamaza no kwerekana imideli nk’intego nyamukuru.

Mu bari bitabiriye icyo gikorwa baganiriye na IGIHE, bavuze ko bafite byinshi biteguye gukesha iki kigo, dore ko hari byinshi bakibonaho bitandukanye n’iby’ahandi bagiye bakorera ibyo kwerekana imideli.

Uwitwa Sonia Alex yagize ati: “Mfitiye Travella Fashion Models icyizere ko izangeza ku rwego mpuzamahanga, kuko mbona dukorana urukundo kandi twese twishimiranye, bitandukanye n’aho abandi usanga hari abo bitaho cyane kurusha abandi.”

Uwitwa Niyongabo Eddy na we yunzemo ati: “Ahubwo ndashishikariza ummuntu wese yumva abikunze ko yaza akatwegera tugakorana, kuko ubu tugiye guhindura isura yo kwerekana imideli mu Rwanda.”

Travella Fashion Models batangiye gukora mu ntangiriro z’uyu mwaka, bakaba bageraga kuri 20 ariko bifuza kwakira abandi banyamideli 20. Barateganya ibitaramo byinshi mu minsi iri imbere.

Sonia Alex na Eddy Niyongabo biteze byinshi kuri Travella Fashion Models Ltd
Miss ISAE yari umwe mu batoranya abanyamideli bashya
Umunyamideli Gilbert na we mu batoranyaga abashya
Bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages