00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Carmel na William batorewe kuba Nyampinga na Rudasumbwa

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe-IGIHE/Belgique

Kuya 6 October 2013 saa 06:38
Yasuwe :

Uwase Shenge Carmel na William Cyemezo Robeyns batorewe kuba Nyampinga na Rudasumbwa b’u Rwanda mu Bubiligi, mu marushanwa yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira, i Bruxelles mu Bubiligi.
Uko igitaramo cyagenze….
Uyu muhango wabereye imbere y’imbaga y’abantu benshi cyane barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo zari zikikije abayobozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi bari bayobowe na Ambasaderi Masozera Robert.
Hari harimo kandi na Perezida wa Diaspora (…)

Uwase Shenge Carmel na William Cyemezo Robeyns batorewe kuba Nyampinga na Rudasumbwa b’u Rwanda mu Bubiligi, mu marushanwa yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira, i Bruxelles mu Bubiligi.

Aha ni mu kwiyerekana kw'abakobwa bambaye bikini

Uko igitaramo cyagenze….

Uyu muhango wabereye imbere y’imbaga y’abantu benshi cyane barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo zari zikikije abayobozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi bari bayobowe na Ambasaderi Masozera Robert.

Hari harimo kandi na Perezida wa Diaspora Nyarwanda, Pulchérie Nyinawase na Aimable Bayingana, umwe mu bayobozi ba Diaspora waturutse mu Rwanda n’abandi bari bahagarariye ibigo byateye inkunga iki gikorwa nka KLM Air France, Rwanda Cash, Young Rwandan Professionals, Agence de Voyage ISBEL, Mizigo Africa Cargo, IGIHE Ltd n’abandi.

Abaraho nyuma yo kwiyereka kwa ba Nyampinga na ba Rudasumbwa, bose uko bari 7 mu bakobwa n’abahungu 8, ikipe yari ishinzwe guhitamo aba mbere yemeje ikurikije ibyari bigenewe kugenderwaho muri iryo rushanwa gutsinda ko hatowe Nyampinga Uwase Shenge Carmel na Rudasumbwa William Cyemezo Robeyns.

Nyampinga yambitswe ikamba n’uwaritsindiye umwaka ushize, naho ku ruhande rwa Rudasumbwa yahawe igikombe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert.

Pulchérie Nyinawase, Perezida wa Diaspora Nyarwanda nawe nyuma y’uwo muhango yafashe ijambo ashimira abateguye uyu muhango cyane we ko abona ari uburyo bwiza bwo guhuza Abanyarwanda, urubyiruko muri rusanjye n’inshuti zabo mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere no guhesha isura nziza u Rwanda.

Nyuma y’uwo muhango hakurikiyeho abahanzi benshi barimo Diogène Ntarindwa uzwi ku kabyiniro ka Atome, itsinda ry’abaririmbyi ryitwa H2H, bakirwa na Deejay Princess Florl n’abandi.

Haje gukurikiraho itsinda ryaturutse mu Rwanda rya “Urban Boyz" ryagaragaje ko rikunzwe cyane mu ndirimbo nziza nyinshi zijyanye n’injyana igezweho muri iki gihe aho urubyiruko n’abato bahagurutse barabyina bishimishije.

Uyu muhango wateguwe unashyirwa mu bikorwa na "Team Production" ihagarariwe na Justin Karekezi afatanyije na "Eben Event" ihagarariwe na Sandrine Uwimbabazi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi kandi gihuza imiryango yo muri Diaspora nyarwanda mu Bubiligi.

Solange Burabyo, umenyerewe cyane mu itorwa rya ba Nyampinga mu Burayi, akaba ari nawe wari umutoza wa ba Nyampinga na ba Rudasumbwa muri aya marushanwa niwe wayoboye ibirori.

Justin Karekezi na Sandrine Uwimbabazi babwiye IGIHE ko bashimishijwe n’uko iki gitaramo bateguye cyagenze, bashimira ababigizemo uruhare bose kandi ko iki gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka muri Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi.

IGIHE mu Bubiligi twahababereye, dore amwe mu ma foto y’uko byagenze :

Abasore biyerekana imbere y'abari bitabiriye ibi birori
Aba ni bamwe mu basore biyerekanaga
Imyiyerekano y'abakobwa mu myambaro ya bikini
Abakobwa bahatana biyerekana mu twenda tugufi
Abahungu biyerekana mu myambaro ya kinyarwanda
Abasore bahatana bambaye kinyarwanda banafite amacumu n'ingabo bifite igisobanuro gikomeye mu muco nyarwanda
Abakobwa bafite ibyansi mu ntoki biyerekana bakenyeye kinyarwanda
Atome, nawe yahawe umwanya asetsa abantu
Buri wese yahawe umwanya wo gusubiza ibibazo ngo harebwe ubumenyi bwe
William Robeyns mu gihe cyo kubazwa ibibazo ngo agaragaze ibitekerezo n'ubumenyi bye
Abakobwa biyerekana mu myambaro isanzwe
Abagize akanama nkemurampaka
Pulchérie Nyinawase, Perezida wa Diaspora Nyarwanda yavuze ko yishimira ibi bitaramo avuga ko bihuza Abanyarwanda
Nyampinga Carmel Uwase Shenge yerekana ibihembo yahawe
Nyampinga Carmel Uwase Shenge niwe wambitswe ikamba
William Robeyns niwe wambitswe ikamba rya Rudasumbwa
William Robeyns ashyikirizwa ibihembo bye by'uko yatorewe kuba Rudasumbwa
Abantu bari bitabiriye igitaramo bagaragazaga inyota yo kureba abahanzi n'abiyerekana
Abantu bitabiriye iki gitaramo bari benshi
Urban Boyz baririmbiye mu Bubiligi
Urban Boyz baririmbiye abakunzi babo muri iki gitaramo
Urban Boyz baririmbye bashimisha abafana
Iki gitaramo, Urban Boyz baririmbye bacurangirwa LIVE
Amatorero yo mu Bubiligi yafashe umwanya wo kubyina kinyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages