Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Buhinde mu Mujyi wa Selem, ( Rwanda Students Association of Salem, India), barategura igitaramo cy’Umuco (Culture Exhibition) ku itariki ya 28 Ukuboza 2013.
Iki gitaramo kizabera muri Hotel AMR Evergreen, 4 roads, Sumangalee Mahal, Salem, India. Kizatangira kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kirangire saa tanu z’ijoro.
Iki gitaramo kigamije guteza imbere umuco nyarwanda muri Diaspora nya Rwanda muri India, ubusabane hagati y’abanyeshuri b’Abanyarwanda baba mu Buhinde, kwidagadura no kungurana ibitekerezo hagati y’Abanyeshuri.
Mu bikorwa biteganyijwe harimo gutangiza kumugaragaro itorero rya Salem, aho abanyeshuri bazagaragaza umuco w’u Rwanda mumbyino z’Amaraba n’intore.
Igitekerezo cyo gutangiza itorero cyatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Ernest Rwamucyo, ubwo aheruka gusura abanyeshuri biga mu Mujyi wa Salem mu kwezi kw’Ukwakira.
Hari kandi n’ibikorwa byo kungurana ibitekerezo mu buryo bw’ibiganiro mpaka “Intellectual debate”, gutora umukobwa urusha abandi mu buranga n’ubwenge ‘’Miss”, imbyino zigezweho “Dance Moderne”, kwerekana umuco w’u Rwanda mu myambarire (fashion show), imbyino z’Abahinde n’ibindi byinshi kubufutanye ni umwe mu nzobere mu bikorwa by’umuco no kwerekana imideli akaba ari ni umuyobozi wa Gisabo event management ltd Nkubiri Christian.
Iki gitaramo kikaba kizitabirwa n’Abanyeshuri biga Salem, ndetse no mu yindi Mijyi itandukanye y’Ubuhinde nka Coimbatore, Kodaikanal, Bangalore, Chenai, abanyeshuri bava mu bindi bihugu biga Salem ndetse n’Abahinde.
Hari n’Abanyeshuri babahinde biga muri American University of India (Kodai Internal Business School) bifuje kubyina imbyino z’umuco w’Ubuhinde, bakaba nabo bazasusurutsa abazitabira icyo gitaramo n’abandi.
Biteganyijwe ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde ari we uzafungura kumugaragaro Itorero rya Salem, dore ko ari nawe watanze igitekerezo cyo gutangiza iryo torero kandi akaba ari nacyo gikorwa nyamukuru kizaba muri iki gitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO