Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukuboza, cyabereye mu mujyi wa Kigali rwagati muri gace kahariwe abanyamaguru kazwi nka ‘Car Free Zone’.
Ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Umuco na Siporo, bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwifuriza abatuye umurwa mukuru w’u Rwanda, Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2019.
Iki gitaramo cyatangiye saa kumi, abari bakizi bari babukereye n’abandi bihitiraga batazi ibyabaye babanzaga bagatereraho akajisho bagakomeza, abadafite izindi gahunda bagashinga ingando bagakomeza gutarama.
Itorero ry’intore mu biruhuko (abanyeshuri bari mu biruhuko batojwe kubyina bya Kinyarwanda), berekanye ubuhanga mu gukaraga umubyimba n’imihamirizo ku buryo batanga icyizere ko bazavamo intore zikomeye z’ejo hazaza.
Si intore mu biruhuko gusa kuko hari itorero ry’Umujyi wa Kigali, Indatirwabahizi, Itorero ry’igihugu Urukerereza, ryasusurukije imbaga yari iteraniye aho mu mbyino zabo nka Benimana, Bagorebeza, imihamirizo iryoheyeje ijisho y’intore ziyobowe na Semanza.
Abahanzi basimburanye mu ndirimbo z’umuco gakondo barimo Masamba na Muyango washimishije abakiri bato mu ndirimbo ye ‘Sabizeze.
Christopher umuhanzi rukumbi uririmba indirimbo z’iki gihe wari watumiwe, yafashije abari batwawe no kureba imihamirizo gusimbuka mu ndirimbo ze nka ‘Agatima’, Birahagije, Uwo munsi n’izindi.
Jules Sentore mu ndirimbo zirimo umudiho gakondo uvuguruye niwe wasoje mu igitaramo abyinana n’urubyiruko rwari aho indirimbo ze nka Diarabi, Kora Akazi, Udatsikira, Warakoze n’izindi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko abanyarwanda bafite impamvu yo kwishima, ari nayo mpamvu buri gihembwe hazajya haba igitaramo nk’iki.
Yagize ati “Ni iki cyabuza abanyarwanda kwishima? Dufite igihugu cyiza, umutekano urahari. Buri gihembwe tuzajya tubazanira abahanzi babataramire, mwishime.”
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yashimiye byimazeyo ababyeyi bemereye abana babo kwitabira gahunda y’intore mu biruhuko, anasezeranya ko aba bana bazakomeza kwitabwaho kugira ngo bazavemo intore zizihiye u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO