Ibi bitaramo byari biteganyijwe kubera Jinja hagati ya tariki 15 na 18 Nzeri bikaba byahagaritswe. Bisanzwe byitabirwa n’abatari bake ndetse biganjemo ba mukerarugendo b’abanyamahanga benshi kuko byibura kuei iyi nshuro abari bamaze kugura amatike bagera ku 8000.
Kuri Martin Mugarura, Minisitiri ushinzwe ubukerarugendo yavuze ko guhagarika ibi bitaramo bizagira ingaruka ku bukungu bw’iki gihugu n’ubundi bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Abo ba mukerarugendo bari kuzaba bari mu gihugu mu gihe cy’ibyo bitaramo ndetse na nyuma yabyo”.
Kuri we ngo ubuyobozi bwagakwiriye kwisubiraho kuri uyu mwanzuro
Minisitiri ushinzwe indangagaciro Rose Lilly Akello we avuga ko ibi bitaramo bisiga icyasha umuco, bigaha urwaho ibikorwa by’urukozasoni.
Si ubwa mbere ariko ‘nyege nyege’ ihagarikwa kuko n’ubundi muri 2018 uwari minisitiri w’indangagaciro nawe yari yabihagaritse nawe abishinja gukurura ubutinganyi no kwangiza indangagaciro.
Ibi bitaramo bicurangirwamo imiziki igezweho y’ubwoko butandukanye, bikitabirwa ahanini n’urubyiruko. Ni uburyo bwifashishwa mu gukurura ba mukerarugendo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!