Iki gitaramo cyiswe “RAP City” cyari kibaye ku nshuro ya mbere cyari gifitiwe amatsiko menshi. Nyuma y’igihe abaraperi bamwe bavuga ko bagiye bahezwa kenshi mu bitaramo bitandukanye, uwo munsi wari uw’amateka kuri bo no kugaragaza ko hari icyo bashoboye.
Iki gitaramo cyateguwe na Banki ya Kigali ku bufatanye na QA Venue Solutions icunga inzu ya BK Arena mu rwego rwo gukomeza gukorana n’urubyiruko biciye mu myidagaduro.
Kwinjira byari ubuntu ku muntu ufite ikarita ya ‘BK Arena Prepaid Card’ abandi itike ya make yari ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Abacyitabiriye batashye banyuzwe n’umuziki w’abaraperi batandukanye barimo Riderman, Bushali, Oda Paccy, Fireman, Bulldogg, Ish Kevin, Dope Zilha, Kivumbi King, Angel Mutoni n’abandi.
Abakunda ibirori cyane cyane iby’umuziki wa Hip hop batashye banyuzwe bishimiye kongera kumva indirimbo zibakora ku mutima.
Udushya twaranze iki gitaramo
Rap City ni igitaramo benshi bise icy’amateka cyaranzwe n’udushya twinshi, aho Umuraperi Bushali yazanye umuhungu we agataramira abari muri BK Arena n’Umuraperi Dope Zilha wakuyemo ikabutura agasigarana umwambaro w’imbere.
Akandi gashya kagaragaye muri iki gitaramo ni uko Kivumbi King na Ariel Wayz ku nshuro yabo ya mbere babaye aba-MC, akazi bafashijwemo na Luckman Nzeyimana wagiye abafasha umwanya munini akabereka n’uko babigenza.
Umuraperi Dope Zilha na Mapy bagiye ku rubyiniro bakurikiye Kivumbi King na Ariel Wayz. Bahageze banyonga amagare y’abagenzi ya Gura Ride akoreshwa mu Mujyi wa Kihali, bahera ku ndirimbo ’Twubahwe’, nyuma baza gutungura abantu bakuramo amakabutura n’inkweto bari bambaye bayahereza abafana basigarana umwenda w’imbere gusa.
Dj Toxxyk wacuranze muri iki gitaramo yunamiye abahanzi nka Jay Polly, DJ Miller na Yvan Buravan acuranga zimwe mu ndirimbo zabo zanyuze abakunzi b’umuziki mu bihe bitandukanye.
Umuraperi Oda Paccy wari utaramiye bwa mbere muri BK Arena yageze ku rubyiniro akurikiye Mistaek na B-Threy, ahera ku ndirimbo ‘Ibyatsi’ yateje impaka zikomeye igisohoka.
Nyuma ibyuma byaje kumutenguha ubwo yari ageze ku ndirimbo nshya yise ‘Imbere muri njye’.
Oda Paccy iyi ndirimbo nshya yayituye abafite ibikomere muri bo, ubwo yari ageze hagati yahise icika, biba inshuro ebyiri zose agira ngo iminota yahawe irangiye gusa amakuru twaje kumenya ni uko indirimbo Dj Toxxyk yari yahawe yari igice biba ngombwa ko ajya gusaba indi.
Oda Paccy wabonaga agiye atishimye, Luckman Nzeyimana wari uyoboye igitaramo yamusanze ku rubyiniro amufasha kuririmba iyi ndirimbo nta byuma bicurangwa, ayiririmba yose kugeza ayirangije akomerwa amashyi ku bwo kwihagana n’ubuhanga yagaragaje.
Umuraperi Ish Kevin wabonaga yishimye cyane, yageze ku rubyiniro, aririmba indirimbo nka "NO Cap", "Amakosi" n’izindi.
Umuhanzikazi Ariel Wayz ubwo yari ku rubyiniro nk’uyoboye igitaramo yabajije abari muri BK Arena umuhanzi bumva bakeneye kubona, bamwe bamusaba umuraperi Bushali abandi bati “Juno , Juno”, umuhanzi bigeze kukanyuzaho mu rukundo.
Bushali wari ukumbuwe cyane, yazanye umuhungu we, Bushali Moon ku rubyiniro, abafana bibakora ku mutima.
Bushali yagize ati “Umuhungu wanjye yifuzaga kubasuhuza! Vuba aha na we aratangira kubaha ibihangano bye!”
Iyi mfura ya Bushali yamaze umwanya munini ku rubyiniro yanyuzagamo agasimbuka yishimira indirimbo za se na B-Threy.
Moon yabonye izuba muri Gashyantare mu 2021, ni umwana uyu muraperi yabyaranye n’uwiyita Pontesiano ku mbuga nkoranyambaga, na we wari mu gitaramo aherekeje umukunzi we n’umwana wabo.
Umuraperi Fireman wari wishimiye kugaruka muri BK Arena yakumbuje benshi ibihe byiza itsinda rya Tuff Gang ryagize. Yakurikiwe n’Umuraperi Bull Dogg winjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo ziganjemo iziri mu njyana ya Drill.
Yafashe umwanya asaba ko hafatwa umunota wo kwibuka umuraperi Jay Polly ahita anaririmba indirimbo ye yise ‘Ndacyariho’.
Bidatinze Riderman wari uherekweje na Siti True Karigombe basesekaye ku rubyiniro, ahita yanzika, ahera ku ndirimbo ze za kera cyane nka "Igitende", "Nkwitende", "Igicaniro", "Horo" n’izindi.
Uyu muraperi watangiye kuririmba abantu basa n’aho batangiye gutaha ntiyaciwe intege no kubona hari imyanya bagendaga bashiramo, atanga ibyishimo ku basigaye.
Amashusho y’uko byari byifashe mu gitaramo Rap City Season 1
Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!