00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatowe bwa mbere nyampinga w’Umusilamu ku Isi

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 20 September 2013 saa 08:50
Yasuwe :

Umunyanijeriyakazi Obabiyi Aishah Ajibola w’imyaka 21 y’amavuko ni we wegukanye ku nshuro ya mbere ikamba rya nyampinga w’Umusilamu.
Amarushanwa yabereye mu gihugu cya Indonesia, Aishah akimara guhamagarwa nka nyampinga wahize abandi, Obabiyi Aishah Ajibola yahise asuka amarira arapfukama avuga isengesho mu cyarabu ashimira Imana.
Mu ijambo rye yagize ati “Turashaka ko umusilamukazi ufite impano ashobora kuba mwiza, kandi ko Jihab (imyambaro ya islam) itamubuza kuba yaba icyo ari cyo (…)

Umunyanijeriyakazi Obabiyi Aishah Ajibola w’imyaka 21 y’amavuko ni we wegukanye ku nshuro ya mbere ikamba rya nyampinga w’Umusilamu.

Amarushanwa yabereye mu gihugu cya Indonesia, Aishah akimara guhamagarwa nka nyampinga wahize abandi, Obabiyi Aishah Ajibola yahise asuka amarira arapfukama avuga isengesho mu cyarabu ashimira Imana.

Mu ijambo rye yagize ati “Turashaka ko umusilamukazi ufite impano ashobora kuba mwiza, kandi ko Jihab (imyambaro ya islam) itamubuza kuba yaba icyo ari cyo cyose”.

Yakomeje agira ati “Ibi bitandukanye na nyampinga w’Isi (Miss World), aho biyerekana imiterere yabo y’inyuma, bagamije kureshya ababareba, twe icyo tugamije ni ugushyira ahagaragara ibiturimo, ubwenge bwacu, imitekerereze kuko ari byo dukashaka guha abantu”.

Iri rushanwa rya nyampinga w’Isi w’umusilamu “Muslimah world” ryibanze ahanini ku bwiza bw’inyuma bugaragara ku mubiri, ariko no mu mitekerereze.

Nyampinga Obabiyi Aishah Ajibola ukiri umunyeshuri, yahize bagenzi be bagera kuri Magana atanu bitabiriye iri rushanwa, bose bambaye imyambaro ya Islam, ndetse banabasonura impamvu yatumye bayambara mu irushanwa rya nyampinga.

Makumyabiri baturutse mu gihugu cya Malaisie, Brunei, Nigeria, Bangladesh na Indonésie, nibo bageze ku irushanwa rya nyuma, ubwo mu minsi itatu ya nyuma bahatana, babaga bagomba kubyuka I saa cyenda z’ijoro (3h00), bakajya gusenga mu musigiti, nyuma bagakora siporo ndetse bakiga kuvuga korowani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages