Jean Ndizihiwe , umushyushyarugamba w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya DJ Africano azataramira mu kabyiniro ka Sankayi Night Club kari mu dukomeye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku wa kane tariki ya 2 Ukwakira .
Ndizihiwe wimukiye muri Afurika y’Epfo mu 2002 uherutse no kuyobora umuziki mu gitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, yagiye ayobora n’ibindi bitaramo by’abiyubashye (VIP) hirya no hino muri Afurika,
DJ Africano akunzwe cyane n’Abanyarwanda baba mu mijyi ya Johannesburg , Pretoria no mu ntara ya Gauteng bafite amashyushyu yo kwitabira icyo gitaramo.
Dj Africano avuga ko nubwo akorera ibitaramo hirya no hino muri Afurika , ashimishwa cyane no gutaramira mu Rwanda nk’igihugu yavukiyemo.
Ati “Nubwo mara imyaka myinshi mu mahanga , mpora nifuza kugaruka gutaramira Abanyarwanda “
Avuga kandi ko hari bimwe mu bihangano nyarwanda yamaze kujyana ku mateleviziyo mpuzamahanga nka Chanel O na MTV Base, n’andi yo muri Afurika y’Epfo aho aba .



















TANGA IGITEKEREZO