Ari kumwe n’itsinda rye “Milk, Coffee and Sugar”, umuhanzi w’Umunyarwanda Gaël Faye yataramiye mu mpera z’iyi weekend mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.
Uyu muraperi yakoze ibitaramo bibiri harimo kimwe cyabereye kuri uyu wa Gatandatu mu Kamenge (Centre Jeunes Kamenge) ikindi kibera kuri iki Cyumweru ahitwa Buja Arts.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa IGIHE mu Kirundi, iki gitaramo cyabereye kuri Buja Arts cyari kirimo abahanzi basetsa bari mu itsinda rya Comedy Night bo mu Rwanda ndetse n’itsinda rizwi ku izina rya Slam.
Umuraperi Gaël Faye ari mu bitaramo byo kumenyekanisha Album ye yise “Pili-pili sur un croissant au beurre”. Nyuma y’ibi bitaramo bibiri arateganya gusubira mu Bufaransa, aho asanzwe aba.
Soma Inkuru y’uko igitaramo cyagenze kuri www.IGIHE.bi http://igihe.bi/impera-y-indwi-yari-ishushe-kumwe.html
Indirimbo Bouge a Bouja ya Gaël Faye



















TANGA IGITEKEREZO