Mu gihe abatuye muri Leta ya Maine ndetse n’izindi zigize “New England” bari bamaze iminsi biteguye igitaramo cy’abahanzi b’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibumbiye mu cyo bise PressOne, umunsi washyize uragera.
Muri iki gitaramo kimwe mu byiswe ‘Ndi Uw’i Kigali tours’, aba bahanzi bamaze imyaka isaga itatu baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko ibihangano byabo bigikunzwe, dore ko abacyitabiriye bacyishimiye cyane.
Muri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abasaga ijana na mirongo itanu, biganjemo Abarundi n’Abanyarwanda, abahanzi The Ben, Meddy, K8 Kavuyo ndetse na Jay Pac, berekanye ko bagishoboye muri muzika Nyarwanda, n’ubwo bwose bayikorera ku mugabane wa Amerika, kuko abakitabiriye babashije kwishima nk’uko bamwe muri bo babitangarije IGIHE.
Kavuyo umwe mu bagize Press One aganira na IGIHE, yatangaje ko bafite gahunda ndende yo kuzenguruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakora ibitaramo, bakaba bazabisoreza i Kigali mu gihe ariko kitatangajwe. Uyu musore kandi yabwiye itangazamakuru ko bakomeje gukora muzika we n’abandi bahanzi bari kumwe muri PressOne bakaba bateganya gushyira hanze indirimbo zigera kuri esheshatu mu minsi ya vuba.
Muri iki gitaramo ariko PressOne banenzwe kuba baheje abanyamakuru. Gusa ibi ntibyabujije ibitangazamakuru bitandukanye gukurikirana imigendekere yacyo.
Amwe mu mafoto:
Foto:IGIHE



















TANGA IGITEKEREZO