Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana y’Ikizulu, "Goretti Uzamukunda", aratangaza ko yamaze kwakira ubutumire bwo kujya gutarama muri Amerika i New York mu mpera za Kamena 2013, akazahagera akubutse i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Avuga kandi ko kuri tariki ya 15 Gicurasi, azaba ari mu bindi bitaramo bizamara iminsi 15 muri Afurika y’Epfo.
Goretti avuga ko yamaze gutumirwa mu giterane mpuzamahanga, yatumiwemo biturutse ku mashusho y’indirimbo ari kuri DVD ye yoherereje umunyarwanda uba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, na we azereka abandi bakristo basengana muri Victory Assembly of God, bityo bafashwa n’injyana y’Ikizulu igaragara mu ndirimbo zigize iyo DVD.
Iki giterane mpuzamahanga kiba rimwe mu myaka ibiri, kizagaragaramo Umunyarwanda Goretti wamaze kubona ubutumire dore ko yemeza ko imyiteguro y’urugendo ikomeje, ariko ko akirimo gushaka VISA, dore ko ibindi byose bisabwa yamaze kubibona.
Mu kiganiro Goreth yagiranye na IGIHE, yagize ati “Kuba ndi umwe mu bahanzi bazaba bahagarariye injyana zo muri Africa, ni ishema kuri njye, by’umwihariko no ku banyarwanda. Kuba ngiye kujyayo ni ibintu byankoze ku mutima, binyereka ko ngeze ku rwego Imana incira inzira nkanifuzwa kandi n’abantu bo mu mahanga.”
Iki giterane kizamara iminsi ine, kizaba mu kwezi kwa Kamena 2013, mu itorero ryitwa Trumpt Revival Ministries and Victory Assembly of God i Buffalo, muri New York, aho azagera akubutse mu kindi cy’iminsi 15 azitabira i Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho yamaze no kumenyeshwa amatariki kizaberaho, kuva tariki 15 Gicurasi, akazaririmba mu matorero ya ho atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO