00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Frankie Joe azataramira Abanyarwanda

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 20 December 2012 saa 04:45
Yasuwe :

Mu gusoza umwaka neza mu byishimo bisangiwe muri Canada harategurwa igitaramo cyateguwe na « Tarama Production » tariki ya 29 ukuboza 2012.
Nk’uko umwe mu bategura icyo gitaramo Jacques Rwirangira yabitangarije IGIHE, ni mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho. Ati «Tunejejwe no kuzagira uyu mwanya wo guhura tugasabana n’Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse n’inshuti zabo, aho abahanzi bazadukumbuza u Rwanda.»
Igitaramo kizitabirwa na Frankie Joe & Cassanova Daddy n’umuhanzi uzwi ku (…)

Mu gusoza umwaka neza mu byishimo bisangiwe muri Canada harategurwa igitaramo cyateguwe na « Tarama Production » tariki ya 29 ukuboza 2012.

Nk’uko umwe mu bategura icyo gitaramo Jacques Rwirangira yabitangarije IGIHE, ni mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho. Ati «Tunejejwe no kuzagira uyu mwanya wo guhura tugasabana n’Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse n’inshuti zabo, aho abahanzi bazadukumbuza u Rwanda.»

Igitaramo kizitabirwa na Frankie Joe & Cassanova Daddy n’umuhanzi uzwi ku izina rya Nicole kizaba tariki 29 ukuboza 2012, bikaba biteganyijwe ko kizitabirwa n’abantu benshi baturutse mu turere nka Montréal, Ottawa, Quebec, Toronto, Boston, NY n’ahandi.

Daddy Cassanova

Iki gitaramo giteganyijwe kubera ahitwa 805 rue de Manoogian Ville St-Laurent QC H4N 1Z5, kuva saa yine z’ijoro kugera bucyeye. Kizaba kandi cyitabiriwe na Da DJ Cece uzakora mu nganzo kugeza mu gitondo. Ibindi bisobanuro mwabibona muhamagaye kuri 514 867 2193.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages