00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Down Town Bar & Restaurant yongeye gufungura imiryango yayo

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 14 September 2012 saa 09:58
Yasuwe :

Nyuma y’uko “Down Town Bar & Restaurant” igice cyayo kimwe cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku itariki ya 3 Kanama 2012 bigatuma iba ifunze imiryango by’agateganyo, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Nzeri 2012 yongeye gufungura imiryango yayo nyuma yo gusana ahari hangiritse.
Inkongi y’umuriro yafashe igice cya “Down Town Bar & Restaurant” kigizwe n’ububiko n’ igikoni hakangirikiramo hangirikiramo n’ibintu bifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amit Sharma, (…)

Amit Sharma, Umuyobozi Mukuru wa “Down Town Bar & Restaurant”, mu kiganiro na IGIHE ku ytangaje ko inkongi yabangirije cyane, ariko bikaba bikaba barashatse uburyo bwo gukora ibishoboka byose ngo bongere guha serivise abakiriya babo.

Yagize ati” Inkongi yaduteye igihombo, ariko ntitwacitse intege kuko ubu twikoze ku mufuka dusana ibyangiritse, dusubiza no mu bubiko ibyangombwa bikenewe, ubu tukaba twongeye gufungurira imiryango abakiriya”

Umuyobozi Mukuru wa “Down Town Bar & Restaurant akomeza agira ati” twiteguye gutanga serivisi nziza nka mbere, ku bijyanye n’igiciro nta cyahidutse kuko tugomba gufata abakiliya bacu neza. Turashimira abatubaye hafi batwihanganisha”.

Abajijwe niba hari icyo ubwishingizi hari icyo bwakoreye iyi resitora, Amit Sharma yatangarije IGIHE ko kugeza ubu ntacyo, ko bikiri mu nzira. Ariko kuko ko bari bakeneye kongera gukora, bakoresheje ubundi buryo basubiza ibintu mu buryo, kuburyo ubu abakiriye bagiye kongera kubona serivise nziza nk’izo bahabonaga mbere.

Town Bar & Restaurant iherereye imbere ya BCR mu mujyi wa Kigali rwagati, itanga serivisi zo gutanga amafunguro n’ibinyobwa abagana.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages