00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz @Quelque Part

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 4 October 2012 saa 08:33
Yasuwe :

Talent Magazine, bategura ibitaramo bibera buri wa Gatanu muri QUELQUE PARTbakaba bafashe umwanzuro wo kugarura bamwe mu bahanzi bataramiye muri Quelque Part mu gitaramo cyo ku Cyumweru.
Ibi byatewe n’uko hari abantu bamwe bavuze ko batanyuzwe n’iki gitaramo giheruka kuhabera.
Aganira na IGIHE, Phil Peter utegura ibi bitaramo yavuze ko abantu batabashije kubona Dream Boyz nk’uko babyifuzaga. Avuga kandi ko iyi ari indi mpamvu ya kabiri yatumye bafata icyemezo cyo kubagarura abantu (…)

Talent Magazine, bategura ibitaramo bibera buri wa Gatanu muri QUELQUE PARTbakaba bafashe umwanzuro wo kugarura bamwe mu bahanzi bataramiye muri Quelque Part mu gitaramo cyo ku Cyumweru.

Ibi byatewe n’uko hari abantu bamwe bavuze ko batanyuzwe n’iki gitaramo giheruka kuhabera.

Aganira na IGIHE, Phil Peter utegura ibi bitaramo yavuze ko abantu batabashije kubona Dream Boyz nk’uko babyifuzaga. Avuga kandi ko iyi ari indi mpamvu ya kabiri yatumye bafata icyemezo cyo kubagarura abantu bakaba bazinjirira ubuntu murwego rwo gushyira mubikorwa ibyifuzo byabo no gukomeza kwita kubantu basohokera muri Quelque Part baje kureba ibi bitaramo.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu ku italiki 05 Ukwakira 2012. Avuga ko Dream Boyz yiteguye gususurutsa abakunzi bayo nabazitabira ibi bitaramo dore ko ubwabo bivugira ko bazahagera kare bakaba basangira banishimana ninshuti zabo.

Muri iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, hazaba harimo n’abandi bahanzi nka Benzo, Allioni, M1, Social n’abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages