Umuhanzi The Ben azataramira kuri uyu wa 23 Kamena 2012 mu mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iki gitarmao kizaba kirimo abandi bantu bazatanga ibiganiro nka Ambasaderi James Kimonyo n’abandi. Hazaba harimo kandi n’umuraperi w’umunyarwandakazi Alma. Hazagaragaramo kandi imbyino nyarwanda.
Iki gitaramo kizatangira saa tatu z’amanywa kigeze saa kumi z’umugoroba (9:30 AM-4: 00PM).
Cyatewe inkunga na RDB, Bourbon Cofee Rwanda 4 Water, Gahaya Links, Isaro Foundation, Inyarwanda Ltd n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO