Mu gitaramo cya East African Party cyabaye kuri Bonane, umuhanzi mpuzamahanga w’Umurundi yerekanye umunyakenyakazi benda kurushinga, naho Fuse ODG bakunze kwita “Azonto” agaragaza ko yakunze abakobwa bo mu Rwanda.
Fuse yeruye agaragaza icyamushimishije cyane, ati ”U Rwanda ni rwiza mufite abakobwa beza cyane ntarabona, ndashakamo umwe iri joro.”
Kuva Fuse atangira gutaramira Abanyarwanda yakomeje kugenda avuga ko u Rwanda ari rwiza, ko rurimo gutera imbere kandi yishimiye kuba arurimo.
Nyuma yo kuririmba IGIHE yaganiriye na FUSE, agaragaza ko yishimira u Rwanda bidasubirwaho, ati ” U Rwanda ni ahantu heza kandi nishimiye, ngiye ahantu henshi ariko mu Rwanda hanshimishije cyane, nakunze u Rwanda, nakunze ibyo kurya byaho,….ndi hano nishimye, kandi nizeye ko nzongera kuhagaruka.”
Kidumu nawe wasoje igitaramo, mbere yo kurangiza gutaramira Abanyarwanda, yahamagaye umukunzi we mushya, amwereka abakunzi be.
Photo/V. Kamanzi}



















TANGA IGITEKEREZO