Kuri ubungubu ushobora guha amahirwe Umunyarwandakazi Simbi Sabrina umutora Nyampinga «supranational 2012» kugirango abashe gutsinda amarushanwa ya Miss Miss supranational 2012 arimo guhatanira.
Nyina umubyara Jeanine Collet yatangarije IGIHE ko Nyampinga Sabrina arimo kwitwara neza mu marushanwa aho amaze kuba muri cumi n’abatandatu bambere, mu b’Akobwa mirongo itandatu baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi.
Kugirango Nyampinga Sabrina agere muri aya marushanwa ya nyuma yatowe nk’uwungirije uwabaye Nyampinga wa mbere wambitswe ikamba « Supranational 2012 » mu irushanwa riherutse kubera mu Bubiligi tariki ya 30 Nyakanga, aho uwari wambitswe ikamba witwa Indamutsa Gigh atabashije guserukira u Rwanda nk’uko byari biteganyijwe, kubera impamvu yatanze, nibwo asimbuwe na Nyampinga Simbi Sabrina wari umukurikiye mu majwi nk’uko amategeko y’ayo marushanwa abiteganya.
Jeanine Collet mu kiganiro ke na IGIHE yasabye kandi Abanyarwanda babishaka ko bashyigikira Sabrina, mu gikorwa arimo cyo guhesha u Rwanda isura nziza muri ayo marushanwa akoraniyemo ibihugu byinshi, yatanze umurongo wa internet, aho uwabishaka yamutora bikazamuha kwambikwa ikamba rya Nyampinga Africa muri ayo marushanwa arimo abera Pologne ya « Supranational 2012 ».
Simbi Sabrina w’imyaka 23 ufite uburebure bwa metero imwe na santimetero 78, urangije Kaminuza mu ishami ry’itumanaho (Communication) ubu ari mu marushanwa mu gihugu cya Pologne guhera tariki ya 28 Kanama aho ahagarariye u Rwanda muri ayo marushanwa.
Niba ushaka kumutora kanda aha.



















TANGA IGITEKEREZO