Muri iyi weekend hari benshi baba bifuza kumenya aho basohokera. Dore hamwe mu hateganijwe kubera ibitaramo byitezwe ko bizaba bishyushye muri Kigali no mu Ntara aho twashoboye kumenya.
Paccy Oda muri SKY Hotel
Umuraperikazi Paccy azataramira muri Sky Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2012. Muri iki gitaramo biteganijwe ko azaba ari kumwe n’abahanzi Jack B, Fearess, Tete Roca, Fearess na Rwoga ucuranga Inanga.
Ni nyuma y’aho ataramiye i Nyabugogo kuri uyu wa Gatanu kwa Mutangana ahitwa "La Belle Terrasse".
Gutangiza "Iserukiramuco rya Cinema Mu Rwanda-Rwanda Film festival "
Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga saa moya z’umugoroba kuri Serena Hotel hazatangizwa Iserukiramuco rya Cinema mu Rwanda. Hazaba harimo Justin Chadwick’s wakioze Filime yitwa ‘The First Grader’.
Ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2012 nabwo hazerekanwa filime nyinshi nyarwanda ku Rwibutso rwa Gisozi guhera saa cyenda z’umugoroba, Mu cyumba cy’inama cya Women Ministries, Ahitwa Hillywood Café, n’ahitwa Kwetu Lounge Saa moya no kuri Maison des Jeunes de Kimisagara guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Kesha Festival, Dr Joze Chameleone mu gitaramo cyitwa Valu Valu
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Dr Joze Chameleone, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afrika y’i Burasirazuba azataramira abanyarwanda mu bitaramo bibiri. Kimwe Kizabera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2012, kuri Stade Amahoro i Remera. Kwinjira ni 2000 Rwf.
Ikindi giteganijwe kuri Serena Hotel Ku Cyumweru Tariki ya 22 Nyakanga 2012, kwinjira ni 10, 000Rwf.
Rubavu: Gutoranya ba Nyampinga 3 bazahagararira Intara y’I Burengerazuba
Biteganijwe ko muri iyi weekend i Rubavu hatoranywa abakobwa 3 bahiga abandi mu buranga. Aba bakobwa bakaba ari bo bazahagararira Intara y’i Burengerazuba mu marushanwa y’ubwiza azaba kuwa 1 Nzeri 2012 i Kigali.
Batatu ba mbere bazaseruka muri aya marushanwa bamaze kumenyekana batowe i Huye mu cyumweru gishize.
Urban Boyz kuri Top Chef Nyabugogo
Abahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz bafite ibitaramo bitandukanye muri Weekend. Kimwe muri byo ni icyo bateganya kugirira kuri Top-Chef Restaurant I Nyabugogo ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2012 guhera I saa moya z’umugoroba.
Kwinjira ni 1000Rwf
Comedy Night kuri Ishyo Arts Center
Nk’uko bisanzwe bigenda kuri Ishyo Arts Center weekend haba ibitaramo byo kugorora imbavu bikunze kugaragaramo abahanzi basetsa bazwi ku izina rya Comedy Night.
Ni he handi wowe uzi igitaramo gishyushye?



















TANGA IGITEKEREZO