Bafatanyije n’urubyiruko rwa Eglise Vivante, Rabagirana Worship Band bateguye iminsi ibiri yo kuramya no guhimbaza Imana, kuva kuwa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2012 kugeza ku cyumweru tariki ya 19 Kanama 2012, buri munsi kuva saa cyanda z’amanwa (15h00’/3pm), bikazabera ku rusengero rwa Eglise Vivante Kimihurura.
Rabagirana Worship Band ni itsinda ry’urubyiruko ruva mu masengero atandukanye yo Mujyi wa Kigali aho bakora kuramya no guhimbaza hamwe n’ibikorwa by’urukundo basura abarwayi n’abatishoboye, bakafasha, bakababwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo. Uru rubyiruko ngo abenshi muriryo banyuze mu buzima bukomeye bunagoye mu gihe cyashize.
Ni no muri urwo rwego abenshi muribo bari barataye ukwizera n’ibyiringiro byejo habo bazaza ariko baza gusobanukirwa n’ijambo ry’Imana hamwe n’ubuzima bwiza buba muri Kristo, barahinduka bafata ikindi cyerekezo.
Nkuko twabitangarije n’umuyobozi wabo David Habimana, muri iki gitaramo bazaba bari kumwe n’abahanzi Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Alcene Manzi, worshipteam ya Eglise Vivante, Shekinah, The Blessing, Shinig Stars, Iwacu Music n’abandi benshi batandukanye.
Icyanditswe muri Bibiriya bashingiyeho ni Yesaya 60:1, kandi ngo hazabaho n’umwanya w’ijambo ry’Imana hamwe na Pasiteri Stanlay na Julienne Kabanda, kwinjira biaba ari ubuntu.



















TANGA IGITEKEREZO