00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikompanyi RIMA irashaka abakobwa bo kwerekana imideri

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 27 January 2012 saa 05:45
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere impano y’abakobwa mu bijyanye no kwerekana imideri, Ikompanyi "Rwanda Independent Models Agency- RIMA" irasaba abakobwa babyifuza kuyigana guhera kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2012 kuri Rainbow Hotel ku Kicukiro.
Destin Shami, uhagarariye Rwanda Independent Models Agency, aganira na IGIHE.com yatangaje ko abakobwa bifuza kuba bajya mu myitozo y’abazatoranywamo abazajya berekana imideri, nta kindi basabwa uretse kuba bafite ubushake. Avuga (…)

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere impano y’abakobwa mu bijyanye no kwerekana imideri, Ikompanyi "Rwanda Independent Models Agency- RIMA" irasaba abakobwa babyifuza kuyigana guhera kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2012 kuri Rainbow Hotel ku Kicukiro.

Destin Shami, uhagarariye Rwanda Independent Models Agency, aganira na IGIHE.com yatangaje ko abakobwa bifuza kuba bajya mu myitozo y’abazatoranywamo abazajya berekana imideri, nta kindi basabwa uretse kuba bafite ubushake. Avuga kandi ko bagomba kuba nibura bafite igihagararo cya metero 1,75.

Shami akomeza avuga ko bazakirwa mu byiciro bitatu, ni ukuvuga ku itariki ya 29 Mutarama, tariki ya 05 n’iya 12 Gashyantare 2012 guhera ku isaha ya saa Cyenda (15h00’).

Shami, yatangarije IGIHE.com ko abakobwa bazatoranywa muri RIMA bazaba babifitemo inyungu zibinjiriza amafaranga. Yagize ati: "Iyo hakozwe igitaramo, amafaranga abonetsemo abanyamuryango barayagabana”, anongeraho ko ibi bihesha abanyamuryango amahirwe yo kuba bakorana n’amakampani akomeye mu kuyamamariza ibikorwa.

N’ubwo Rwanda Independent Models Agency ikora ibikorwa byo kumurika imideri yifashishije abakobwa n’abahungu, Shami avuga ko abahungu bo batahamagajwe kuko umubare w’abakobwa ari wo ukenewe cyane.

Dore amwe mu mafoto y’aberekana imideri muri RIMA:

Antoin, umwe mu banyamuryango ba RIMA, amurika imyambarire y'abari igezweho (Casual)
Rachel, umwe mu banyamuryango ba RIMA, amurika imyambaro y'abategarugori
Gary, umwe mu banyamuryango ba RIMA amurika imyambarire y'Abamasayi
Bamwe mu bakobwa bamurika imideri muri Rwanda Independent Models Agency

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages