00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka ku bitaramo bya Dream Boyz

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 November 2012 saa 08:00
Yasuwe :

Dream Boyz baratangaza ko bahinduye ibiciro by’ibitaramo byabo bizabera i Huye n’i Kigali byo kumurika Album “Uzambarize Mama” ku banyeshuri bazaza bitwaje amakarita y’ishuri.
TMC aganira na IGIHE yavuze ko abanyeshuri bazaza bitwaje amakarita y’ishuri bazishyura igihumbi (1,000Rwf) aho kuba ibihumbi bibiri (2,000Rwf) nk’igiciro cyari gisanzwe. Akavuga ko ari mu rwego rwo gushimisha abafana babo biganjemo abanyeshuri.
TMC yagize ati “Twasanze abanyeshuri bagiye mu biruhuko kandi nta (…)

Dream Boyz baratangaza ko bahinduye ibiciro by’ibitaramo byabo bizabera i Huye n’i Kigali byo kumurika Album “Uzambarize Mama” ku banyeshuri bazaza bitwaje amakarita y’ishuri.

TMC aganira na IGIHE yavuze ko abanyeshuri bazaza bitwaje amakarita y’ishuri bazishyura igihumbi (1,000Rwf) aho kuba ibihumbi bibiri (2,000Rwf) nk’igiciro cyari gisanzwe. Akavuga ko ari mu rwego rwo gushimisha abafana babo biganjemo abanyeshuri.

TMC yagize ati “Twasanze abanyeshuri bagiye mu biruhuko kandi nta mafaranga bafite, duhitamo kubashimisha, na cyane ko ari bo biganjemo abafana bacu.”

Platini, mugenzi we baririmbana, avuga ko nta mpungenge batewe n’uko ibindi bitaramo by’abahanzi bagenzi babo bitakunze kugira abafana nk’uko byari byitezwe. Avuga ko bo bafite abafana babo babakunda kandi batajya babatenguha.

Yagize ati “Oya, abafana bacu turabizera, bazaza!”

Dream Boyz bamaze igihe kigera ku kwezi bari mu myitozo ya LIVE, aho baba bari kumwe n’ababyinnyi bazagaragara mu kumurika Album yabo.

Dream Boyz bazamurika Album yabo ya gatatu bise “Uzambarize Mama” kuwa Gatanu Tariki ya 10 Ugushyingo 2012 muri Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare no kuwa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2012 muri Stade Ntoya y’i Remera i Kigali.

Ushaka kumenya amakuru menshi kuri ibi bitaramo kanda HANO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages