Ku nshuro yayo ya 6, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) igiye gutora Nyampinga uhiga abandi mu bwiza.
Abakobwa 9 bari guhatanira uyu mwanya, baritegura bakanategurwa mu buryo butandukanye burimo ibijyanye n’imyambaro bizakorwa n’umunyamideri Muhire Patrick, kwitabwaho mu buryo bw’ubwiza bw’isura ndetse n’ubw’imisatsi, kwiyerekana mu ngendo, kwiga gusubiza ibibazo neza mu ruhame kandi nta gutegwa n’ibindi byinshi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama, mu gihe habura gusa amasaha make ngo igikorwa nyamukuru giteganyijwe kuwa Gatanu tariki ya 20 Mutarama kibe; IGIHE.com twasuye aba bakobwa aho bari mu myitozo yo kugenda ndetse no kwiyerekana.
Iyi myitozo bakaba bayikora babifashijwemo na Mutesi Dorothy wari umaze imyaka 2 yarabuze umusimbura (dore ko we ari Miss Campus 2010 kandi hakaba hagiye gutorwa Miss Campus 2012) afatanyije na Utamuriza Rusaro Karine wabaye Miss Campus 2007.
Niba ushaka gutora muri aba bakandida, kanda aha
Dore amwe mu mafoto agaragaza imyitozo n’ubusabane byarangwaga muri Auditorium ahagana saa moya n’igice z’ijoro (19h30):


















TANGA IGITEKEREZO