00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire yambitswe ikamba rya nyampinga mu buringanire

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 25 March 2013 saa 09:12
Yasuwe :

Mu itorwa rya nyampinga uhiga abandi mu irushanwa ryo guteza imbere uburinganire, Ingabire Jacqueline wo muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic kuwa 23 Werurwe 2013, yambitswe ikamba ahize abandi bitabiriye.
Iryo rushanwa ryari ryitabiriwe na ba nyampinga 15 bo muri za kaminuza zose zo mu Rwanda, ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo igikorwa cyo guhitamo nyampinga uhiga abandi cyatangiriye kuri stade nto y’i Remera.
Ingabire Jacqueline watowe nka nyampinga uhiga abandi amaze kumenyekana, (…)

Mu itorwa rya nyampinga uhiga abandi mu irushanwa ryo guteza imbere uburinganire, Ingabire Jacqueline wo muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic kuwa 23 Werurwe 2013, yambitswe ikamba ahize abandi bitabiriye.

Iryo rushanwa ryari ryitabiriwe na ba nyampinga 15 bo muri za kaminuza zose zo mu Rwanda, ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo igikorwa cyo guhitamo nyampinga uhiga abandi cyatangiriye kuri stade nto y’i Remera.

Ingabire Jacqueline watowe nka nyampinga uhiga abandi amaze kumenyekana, yagize ati” Nishimiye uburyo arinjye watoranyijwemo nka nyampinga uhiga abandi, ingamba mfite ni uko ngiye kugerageza gushing amahuriro muri za Kaminuza zose zo mu Rwanda yo kwiteza imbere, nyuma gato nibwo dufatanyije twese tuzajya no hanze ya za Kaminuza dukangurira abanyarwanda kurushaho kwiteza imbere”.

Ibirori byo gutora nyampinga byari bishyushye, kwinjira muri sitade byari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu ahasanzwe, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ari amafaranga ibihumbi bitanu, banasusurutswa n’umuhanzi Kitoko.

Nyampinga Ingabire yambikwa ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages