00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’u Burengerazuba yatoye abazayihagararira muri Miss Rwanda 2012

Yanditswe na

Ally Muhawe &Richard Irakoze na Nice Kanangire

Kuya 22 July 2012 saa 11:01
Yasuwe :

Esther Uwingabire, w’imyaka 23 y’amavuko yatorewe umwanya wa Nyampinga w’Intara y’I Burengerazuba ku manota 91%. Ni mu gitaramo cyo gutora Nyampinga muri iyi Ntara cyabereye mu nzu mberabyombi y’Ishuri ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo ‘RTUC’ ishami ryo mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2012.
Uwingabire yakurikiwe n’abandi bakobwa babiri ari bo bazaserukira iyi Ntara. Abo ni Natacha Uwamahoro (usanzwe ari Miss SFB 2012-utuye mu Karere ka Rubavu n’ubwo yiga i (…)

Esther Uwingabire, w’imyaka 23 y’amavuko yatorewe umwanya wa Nyampinga w’Intara y’I Burengerazuba ku manota 91%. Ni mu gitaramo cyo gutora Nyampinga muri iyi Ntara cyabereye mu nzu mberabyombi y’Ishuri ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo ‘RTUC’ ishami ryo mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2012.

Uwingabire yakurikiwe n’abandi bakobwa babiri ari bo bazaserukira iyi Ntara. Abo ni Natacha Uwamahoro (usanzwe ari Miss SFB 2012-utuye mu Karere ka Rubavu n’ubwo yiga i Kigali muri SFB), uyu akaba afite imyaka 20 y’amavuko, wabaye igisonga cya mbere ku manota 89%, na Annick Umwamikazi, w’imyaka 21 y’amavuko, ubusanzwe ukomoka mu Karere ka Nyamasheke ari naho iwabo n’ubwo yiga i Kigali muri RTUC, watorewe kuba igisonga cya kabiri ku manota 82%.

Aba bakobwa batowe mu bakobwa 12 bahatanaga baturutse mu turere 30 tugize iyi Ntara. Abo bakobwa barimo Mignone Uwase, Esther Hakizimana, Leatitia Isimbi, Natacha Uwamahoro, Rachelle Uwizera, Assia Niyifasha-wari wambaye yikwije imyenda ya kiyisilamu (dore ko Abayisilamu bari no mu gisibo), Alice Nyirahabimana, Esther Uwingabire, Sandra Teta-wabaye igisonga cya Miss SFB 2012, Adelphine Uwanyirigira, Gratia Mutabaruka na Annick Umwamikazi.

Bamaze kubazwa ibibazo buri wese mu rurimi yifuza gusubizamo, harimo n’Ikinyarwanda, baje guhitamo batanu bagombaga gutorwamo batatu bari gukomeza. Abo batanu batowe ni Annick Umwamikazi, Esther Uwingabire, Alice Nyirahabimana, Natacha Uwamahoro, na Leatitia Isimbi.

Gusa byasaga n’ibitunguranye kubona Sandra Teta-wabaye igisonga cya Miss SFB 2012, usanzwe unatoza benshi mu bakobwa bajya mu marushanwa y’ubwiza mu mashuri makuru I Kigali, atabashije kuza muri batanu ba mbere. Aba batanu bongeye kubazwa ibindi bibazo hibandwa ku kumva abashobora kwisobanura mu gifaransa n’icyongereza kurusha abandi, nuko baza gutorwamo 3 bahagarariye Intara.

Uwingabire Esther, wambitswe ikamba yiga muri ULK ishami rya Gisenyi, akaba yaje aturutse mu Murenge wa Gisenyi. Aganira na IGIHE nyuma yo kwambikwa ikamba, yashishikarije urubyiruko bagenzi be kwitinyuka. Yavuze ko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yafatanya na Leta muri gahunda zayo zitandukanye.

Yagize ati: ”Icyo nabwira urubyiruko ni uko bagomba kwitinyuka bakumva ko bashoboye kandi bakigirira icyizere, ikintu cyose umuntu agamije yakigeraho. Ndamutse mbaye Miss Rwanda 2012 nateza imbere umwari n’umutegarugori, nabasha gukorana n’igihugu cyanjye mu ngamba nyinshi nk’ubu hari iyo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, nakangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.”

Minisitiri Protais Mitali wari Umushyitsi Mukuru, mu ijambo rye yavuze ko iri rushanwa ryo gutora nyampinga w’u Rwanda 2012 ryahawe ingufu cyane kuko bifuza ko umukobwa uzahagararira u Rwanda azarushanwa ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Mitali yagize ati: ”Turifuza ko tujya no guhiganwa mu karere turimo, ari muri East African Community ari muri za CPGL ari ku isi, nayo mpamvu turi kubishyiramo imbaraga nyinshi. Nkaba nasaba ababyeyi ko babifashamo abana kuko ni uburyo bwo kurera abana; iri ni irushanwa ribaho ku rwego mpuzamahanga hirya no hino ku isi.”

Ibi birori byari byitababiriwe n’abayobozi benshi barimo Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba-Celestin Kabayiza, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu-Hassan Bahame, umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Gedeon Boneza, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Rachelle Rusine, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Rubavu, Umuyobozi wa Police mu Karere ka Rubavu, Umunyamabanga w’umurenge wa Gisenyi, Honoré Mugisha, Umuyobozi wa BRALIRWA n’abandi.

Abari bagize akanama nkemurampaka barimo Jean Pierre Butera, wikorera ku giti cye wari waturutse muri Diaspora ya London, Judith Nyangoma, umwarimu w’indirimi, umwanditsi, akaba n’umukinnyi wa Filime “Agaciro”, Jolie Murenzi utunganya amafilime ndetse wanabaye mu kanama nkemurampaka mu marushanwa ya Supranational 2012.

Muri ibi birori byashyuhijwe n’umususurutsabirori Anitha Pendo, Urubyiruko rugize Gisenyi Accrobat rwagaragaje ubuhanga bwinshi mu mikino ngororamubiri beretse abitabiriye igitaramo, hari kandi na Band yaririmbye live yitwa Kigali Live Band.

Twabibutsa ko mu mu cyumweru gishize tariki ya 14 Nyakanga 2012 mu rwego rw’irushanwa Miss Rwanda 2012, mu Ntara y’Amajyepfo hatowe abakobwa batatu bazahagararira iyi Ntara barimo Umutesi Aurore wabaye uwa mbere, Isimbi Deborah wabaye igisonga cya mbere ndetse na Umurerwa Ariane wabaye igisonga cya kabiri.

Kuwa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga hatahiwe Intara y’I Burasirazuba, ahazatorwa abakobwa batatu bazayihagararira, mu gikorwa kizabera mu Karere ka Rwamagana.

Tubibutse ko kimwe mu bihembo bikuru uzatorerwa kuba Miss Rwanda 2012 ari imodoka.

Reba amafoto menshi mashya HANO

Mu mafoto:

Abakobwa 12 barushanwaga ku rwego rw'Intara y'u Burengerazuba
Asina yari yaje mu marushanwa y'ubwiza yikwije hose mu myambaro y'idini, ariko ntiyabashije kurenga umutaru
Batanu babanje gusigara mu irushanwa mbere y'uko babatoranyamo batatu ba mbere barimo Annick Umwamikazi, Esther Uwingabire, Alice Nyirahabimana, Natacha Uwamahoro, na Leatitia Isimbi
Batatu bazahagararira Intara y'Uburengerazuba
Esther Uwingabire watorewe kuba Nyampinga w'Intara y'Uburengerazuba ari kumwe na Minisitiri Mitali Protais
Nyuma yo gutorwa Miss Uwingabireibyishimo byari byose
Annick Umwamikazi, watorewe kuba igisonga cya kabiri
Anita Pendo wari Mc nawe yari yambaye imyambaro nk'iy'abakobwa bari mu irushanwa-ikanzu ndende
Abahungu batunguye abantu mu mikino yo kugorora umubiri-Accrobatie
Kigali Live band mu gususurutsa ibirori bibukije abantu ibihe bya Kera mu ndirimbo nka "Anita Mukundwa" n'izindi

kanda HANO urebe andi mafoto menshi mashya

Email: [email protected]



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Urugendo rwa Miss Esther: ikibazo cya 1, n’icya 2 yabajijwe, uko yatowe n’ijambo yagejeje kuri IGIHE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages