00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iserukiramuco mpuzamahanga ryo kubyina rizabera Kigali

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 2 November 2012 saa 07:38
Yasuwe :

Kuva tariki 3 kugeza 10 Ugushyingo, mu cyumba Mberabyombi cya Rwanda Revenue Authority (Kimihurura) i Kigali mu Rwanda hateganijwe iserukiramuco ryo kubyina rizahuza ababyinnyi mpuzamahanga babigize umwuga ryitwa ”East African Night of Tolerance”.
Iri serukirakiramuco rizitabirwa n’ibihugu birindwi ari byo: Uganda, Kenya, Tanzaniya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Ubwongereza (U.K) n’u Rwanda.
Rigizwe ahanini n’ibitaramo by’ababyinnyi (…)

Kuva tariki 3 kugeza 10 Ugushyingo, mu cyumba Mberabyombi cya Rwanda Revenue Authority (Kimihurura) i Kigali mu Rwanda hateganijwe iserukiramuco ryo kubyina rizahuza ababyinnyi mpuzamahanga babigize umwuga ryitwa ”East African Night of Tolerance”.

Iri serukirakiramuco rizitabirwa n’ibihugu birindwi ari byo: Uganda, Kenya, Tanzaniya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Ubwongereza (U.K) n’u Rwanda.

Rigizwe ahanini n’ibitaramo by’ababyinnyi mpuzamahanga harimo Abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse n’abazaturuka mu Karere n’ahandi kw’isi.

Abazaryitabira bazabona n’umwanya wo kuganira, kubwirana amateka n’uburyo bateye imbere no kungurana ibitekerezo muri rusange hagamijwe kureba uko ubufatanye bw’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba butaba muri Politiki,Ubukungu n’ibindi gusa ngo umuco wo usigare.

By’umwihariko ariko intego y’iri serukiramuco ni ukurikoresha nk’igikoresho cyo gusiba isura y’intambara, amatiku n’ibindi bibazo aka karere gakunze kuba kambaye, himakazwa Kubabarirana cyangwa kubabarirana(Tolerance), amahoro n’ibindi.

Dore bamwe mu babyinnyi bazerekana ubuhangabwabo muri iri serukiramuco:

Mashirika Performing Arts, Ingoma nshya, Amizero Kompagnie Rwanda ibarizwamo umubyinnyi mpuzamahanga Ruzibiza Wesley, Lumumba Theatre Tanzania, The Rebecca Davis Dance Company(USA-Rwanda), Colorless Voices (Keifaoiro-Kenya), Uerilla Arts Dance Company (Uganda), K’.Dance Goma (RDC), Inyamibwa Cultural Troupe (Rwanda), VOCA’B Dance(UK-Zimbabwe), Shane Muhimanyi(UK-Rwanda), aba n’abandi batandukanye bazaba bakina imikino itandukanye ariko ifite n’ubutumwa itanga.

Kwinjira ni ubuntu.

Reba uko iri serukiramuco rizaba rimeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages